MINEDUC: Ururimi rw’amarenga rwiyongereye mu ndimi zigishwaga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-18 10:35:45 Amakuru

Kuwa gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023 Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’uburenganzira bwa muntu, ko mu rwego rwo kwimakaza uburezi budaheza, ubu inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga nyarwanda yamaze gutegurwa, hategerejwe ko yemezwa ubundi ururimi rw’amarenga rugatangira kwigishwa hose mu mashuri.

Ibi Minisitiri Uwamariya yabitangaje tariki ya 17 Gicurasi 2023, mu biganiro yagiranye n’abagize iyi Komisiyo ubwo yamugezagaho bimwe mu bibazo bijyanye n’uburezi bw’abafite ubumuga, babonye mu byumweru 2 bamaze basura abafite ubumuga hirya no hino mu gihugu.


Minisitiri Uwamariya yagaragaje imbogamizi za bamwe mu babyeyi bagifite imyumvire yo kutajyana abana bafite ubumuga mu ishuri, iy’uko nta mashuri ya Leta ahari yigisha abana bafite ubumuga, by’umwihariko n’ingengo y’imari idahagije ku guhugura abarimu no kubona ibikoresho bifasha abafite ubumuga.


Ati “Ibyo bibazo byose Leta irabizi, turimo kubishyiramo imbaraga kugira ngo bibonerwe igisubizo”.

Iyi Komisiyo kandi yagiranye ibiganiro n’ihuriro ry’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), hamwe n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), yabagaragarije ko ubuvuzi n’uburezi bw’abana bafite ubumuga, bikiri imbogamizi mu gushaka igisubizo, kugira ngo uburezi bwabo bugende neza.

NUDOR yo yabwiye iyi Komisiyo ko mu bikorwa isanzwe ikora by’ubuvugizi n’ubukangurambaga, ubu abana bafite ubumuga 1,205 bashyizwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye, naho abarimu 236 barahuguwe ku kwigisha muri ‘Braille’ n’ururimi rw’amarenga, gusa haracyari ibigikeneye gukorwa kugira ngo uburezi n’ubuvuzi bw’abafite ubumuga bwitabweho uko bikwiye.

Related Post