Kenya: Umupolisikazi yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we amurashe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-16 17:16:24 Amakuru

Inzego z'umutekano mu gihugu cya Kenya, zataye muri yombi Umupolisikazi ukekwaho kwica umugabo we amurashe.


Amakuru aturuka muri iki gihugu, avuga ko uku kurasana gukekwa, gushobora kuba kwaraturutse ku makimbirane yo mu rugo rwabo ruherereye mu nkengero z’umujyi wa Eldoret.

Uyu mubyeyi w’abana batatu ukekwaho kwivugana uwo bashakanye ngo mbere yuko ibi biba, yari ku kazi ku biro bishinzwe ubuziranenge bwa Kenya (KEBS) mbere yo gusubira mu rugo mu rukerera rwo ku cyumweru mu gitondo afite imbunda ye y’akazi.

Abatangabuhamya bavuze ko bumvise impaka zikomeye hagati y’aba bashakanye mbere y’uko amasasu avuga, bituma abaturanyi bahunga kubera umutekano wabo.

Uyu mupolisikazi ngo yarashe amasasu arenga 12 mu rugo rwabo, yica umugabo we.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Uasin Gishu, Benjamin Mwanthi, yemeje aya makuru avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhikiro bw’ibitaro bya Moi Teaching and Referral Hospital.

Yagize ati: "Ubu uyu mupolisikazi ari mu maboko yacu, kandi turimo gukora iperereza kuri iki kibazo."

Related Post