Amakuru BTN ikesha Igihe ni uko Ubutumire babuhawe nyuma yo guhura no kugirana ibiganiro n’umuyobozi wa Trace Group inafite Trace TV, Olivier Laouchez
Uretse kubatumira muri iki gikorwa ibiganiro byabahuje byasize banarebeye hamwe imikoranire ku mpande zombi.
Ibi bihembo bikomeye ku Mugabane wa Afurika bigiye gutangirwa bwa mbere mu Rwanda, Bihatanyemo abahanzi batandukanye aho mu cyiciro cy’abahanzi bakoze cyane mu Rwanda umwaka ushize harimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.
Ikindi cyiciro kibarizwamo Umunyarwanda ni icy’abahanzi bahiga abandi mu bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba.
Harimo abahanzi bo muri Afurika y’Iburengerazuba cyane uwo muri Nigeria bari guhatana mu byiciro birenze kimwe nka Burna Boy, Ayra Starr, Davido, WizKid, Tiwa Savage, Yemi Alade, Fireboy DML na Rema.
Ibi birori byitezwe kubera muri BK Arena ku wa 21 Ukwakira 2023 ndetse kugeza ubu amatike akomeje kugurishwa ku bifuza kuzajya kwihera ijisho abahanzi bakomeye bategerejwe gutaramira i Kigali.
Itike yo kujya mu bitaramo bizaherekeza iri serukiramuco no gutanga ibihembo mu minsi itatu ibi birori bizaba ni 20.000 Frw, 25.000 Frw na 30.000 Frw.