DRC: Mai Mai na FARDC zakozanyijeho umuriro uraka

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-18 11:08:52 Amakuru

Umutwe w’abarwanyi ba Mai Mai wakozanyijeho Ingabo za Repubulika iharanira demukarasi ya Congo (FARDC) zakozanyijeho ibintu bisanzwe bitamenyerewe kuko uyu mutwe wari usanzwe ukorana bya hafi n’izi ngabo za Leta.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, aho muri iyi mirwano haguyemo abagera kuri 4 ku mpande zombi, babiri ku ruhande rwa Leta na babiri ku ruhande rwa Mai Mai.

Ni igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo za Leta bibarizwa muri teritwari ya Beni, intara y aKivu y’Amajyaruguru. Amakuru avuga ko uretse aba bane bahasize ubuzima, iki gitero cyangije imitungo y’abaturage nyuma y’uko bari bafite intwaro ziremereye.

Iki gitero cyamaganwe n’umuyobozi bw’ingabo za FARDC zigenzura Butembo na Kyondo, Lt Col Ngoy Kasese Yvon, uvuga ko iyi mirwano yamaganiwe kure kuko ngo ikoma mu nkokora ibikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisivili, Carly Nzanzu Kasivita, abinyujije ku rukuta rwa Twitter , yemeje aya makuru y’igitero cyagabwe, anihanganisha abo cyagizeho ingaruka. Ati: "Twamaganye igitero cyagabwe n’rurubyiruko rwitwaje intwaro cyagabwe mu duce twa Kkyondo muri Béni. Urubyiruko rugomba kumva ko imbaraga zose z’abakunda igihugu ubu ziri guhangana n’abanzi bacu ba ADF.”

Related Post