Urubanza rw’umubyinnyi Tity Brown rwongeye gusubikwa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-18 11:24:36 Imyidagaduro

Ishimwe Thierry [Tity Brown] wamamaye ku kazi ko kubyina ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure ntiyaburanye nyuma yuko urubanza aregwamo rwongeye gusubikwa ku nshuro ya Gatanu.

Tity Brown arimo kujuririra iminsi 30 yakatiwe gufungwa by’agateganyo mu gihe hagikomeje gukusanywa ibimenyetso.

Iyi minsi yayikatiwe mu Kuboza 2021, yahise ayijuririra ariko urubanza rwe rukagenda rusubikwa ku bw’impamvu zitandukanye.

Uru rubanza rwari rwimuriwe uyu munsi ku wa 18 Gicurasi 2023, rwongeye gusubikwa n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwimurirwa ku wa 20 Nyakanga 2023.

Bakigera imbere y’inteko iburanisha, uwunganira Tity Brown yasabye ko umukiliya we ko yarekurwa mu gihe hagitegerejwe ibisubizo bya DNA.

Ubushinjacyaha bwabwiye inteko iburanisha ko batakwemera ko uyu musore agomba kubitegereza kubera ko yanagize uruhare mu itinda ryo kugira ngo ibi bizami bifatwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi bisubizo bizaboneka mu gihe cy’ukwezi. Urukiko rwahise rufata umwanzuro wo gusubika urubanza rwimurirwa tariki ya 20 Nyakanga 2023.

Tity Brown akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021 anamutera inda ariko k’ubusabe bw’umwana inda yaje gukurwamo.

Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko yohereje umwana gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu.

Umwana yajyanywe ku bitaro bya Kibagabaga kuvuzwa, maze basanga atwite aho yavuze ko yagiye gusura Tity Brown mu Karere ka Kicukiro muri Kagarama bikarangira amusambanyije.

Tity Brown yavuze ko uwo mwana koko yagiye kumusura ariko akaba atarinjiye mu nzu bityo ko ibyo ashinjwa ntabyabaye.

Related Post