Kenya: Umupadiri witwa Karabo akomeje gushitura inkumi ku mbugankoranyambuga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-25 07:02:50 Amakuru

Yifashishije inkoranyambaga, Padiri Papa Karabo yatumye inkumi zo muri Kenya zisaba  Perezida William Ruto kumutumira kugira ngo abaheshe umugisha.

Uyu mupadiri ukunda gukururira abatari bake ku rubuga rwa TikTok 

Uyu mupadiri ukoresha amazina ya ‘@karabopapak’ kuri Tik Tok akagira abamukurikira kuri urwo rubuga basaga ibihumbi 28, mu bihe bitandukanye yagiye agaragarizwa n’abakobwa ko bamukunda cyane, babinyujije mu bitekerezo bashyira kuri videos ze arushyiraho zimugaragaza abyina indirimbo zikunze kwitwa ‘iz’Isi’.


Hari nk’umukobwa wo muri Kenya ukoresha amazina ya ‘Risper Njeri’ ku mbuga nkoranyambaga, wazishyizeho video y’uwo mupadiri abyina mu buryo budasanzwe indirimo yitwa ‘Twende sote nyumbani mwake’ yo mu Idini Gatolika.


Byakuruye abayireba benshi biganjemo abakobwa bo muri icyo gihugu, bagize amatsiko yo kumenya uwo mupadiri n’aho akomoka, bayishyiraho ibitekerezo bitandukanye bigaragaza uko bamwishimiye.

Related Post