Maine: Ubwicanyi bukoresheje imbunda bwahitanye abarenga 20

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-26 07:55:17 Amakuru

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, Nibwo muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Lewiston habereye ubwicanyi bwaguyemo nibura abantu 22.

Ubu bwicanyi bukoreshejwe imbunda bwabereye ahantu abantu basanzwe bajya kuruhukira muri uyu mujyi wa Lewiston n’ahandi hitwa Mollison Way ndetse n’ahari Schemengees Bar & Grille Restaurant, uretse ababupfiriyemo bwanakomerekeyemo abantu benshi.

Ukekwaho kwica abo bantu akomeje guhigwa bukware na polisi. Bivugwa ko yitwa Robert Card ndetse ko ari mu kigero cy’imyaka 40. Yagaragaye afite imbunda nini ari kugenda arasa abantu.

Polisi yasabye abaturage gufunga imiryango y’ibikorwa byabo mu gihe hari gushakishwa aho uwo muntu yihishe.

Related Post