Lionel Messi w’imyaka 36, ni we wegukanye igihembo gikuru kuruta ibindi, ni ku nshuro ya munani agitwaye nyuma y’icya 2009, 2010, 2011, 2012, 2015, 2019 na 2021.
Nyuma yo kwegukana Ballon d’Or ye ya Munani, Messi witabiriye ibi birori ari kumwe n’umugore we n’abana be batatu, yabanje gushima abo bari bahanganye.
Yakomeje ati “Ngomba gusangira iki gihembo n’abakinnyi bagenzi banjye n’ibyo twagezeho mu Ikipe y’Igihugu [Argentine].’’
Yashimiye abakinnyi bose, n’abagize uruhare mu gufasha Argentine gutwara Igikombe cy’Isi cya 2022 [yatsinze u Bufaransa].
Ati “Ndanashimira Erling [Haaland], Kylian [Mbappé] na Kevin [De Bruyne] bagize umwaka w’imikino mwiza. Benshi muri mwe muri bato kandi mumaze kugera kuri byinshi. Mufite igihe kirekire cyo kugera mu mwanya ndimo.’’
Messi wavuze ko yishimiye kongera kuryoherwa no gutwara Ballon d’Or, yashimangiye ko yageze ku nzozi ze zo gutwara Igikombe cy’Isi ariko igihembo yahawe agisangiye abagize uruhare mu kugera kuri iyo ntsinzi.
Mu ijambo rye kandi Messi yavuze ko igihembo agituye Diego Maradona, anamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko. Uyu iyo aza kuba agihumeka uyu munsi aba yujuje imyaka 63.
Yakomeje ati “Umugore wanjye yabanye neza mu bihe bigoye by’urugendo rwanjye nk’umukinnyi. Ngomba kuvuga na Maradona. Iyi Ballon d’Or ni iyawe na we. Ibihembo byose natwaye byari ingenzi kandi birakwiye ko mpora mbizirikana.’’