Ku wa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2023, Nibwo i Luanda, muri Angola habaye inama idasanzwe y’Abakuru b’ibihugu b’igize umuryango wa SADC ifatirwamo umwanzuro ushobora kubera imbogamizi M23.
Iyi nama ibaye nyuma yuko Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gikomeje gutabaza no gushaka amaboko hirya no hino yo ku gifasha kurwanya umutwe w’ inyeshyamba wa M23.
Muri iyo nama kandi bivugwa ko perezida Félix Tshisekedi yayikurikiranye akoresheje ikorana buhanga rya Visideo coference, abayobozi bagize ibihugu biri muri uriya muryango wa SADC bavuze ko bose bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bw’iki gihugu ndetse banashima aho ibikorwa byo kwegeranya ingabo za SAMIDRC bigeze.
Perezida Félix Tshisekedi yamenyesheje bagenzi be ko ibikorwa byo gutegura Ingabo za SAMIDRC birimo gukorwa neza n’Abayobozi b’ingabo ndetse n’aba Minisitire b’ingabo z’ibihugu bifite kuzohereza.
Leta ya Congo imaze igihe ivuga ko imbaraga za SADC zose yazerekeje mu bihugu by’Afrika yo mu Majyepfo maze ashinja ibihugu byo mu Burasirazuba bw’Afrika(EAC), kunanirwa kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.