Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 mata 2025, Nibwo Polisi yataye muri yombi umusore wari umaze kwiba Amafaranga yatawe muri yombi ubwo yari amaze kwiba Amafaranga y'u Rwanda asaga Ibihumbi Magana Kenda( 972,674 Frw) mu nzu y'imikino y'amahirwe iherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Munanira, mu Mudugudu wa Munanira ya I.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire mu kiganiro kihariye yagiranye n'ikinyamakuru btnrwanda.com, yavuze ko amakuru y'ubu bujura yamenyekanye ku isaha ya Saa Yine za mu gitondo, ubwo abaturage bahamagaraga Polisi bayimenyesha ko hari umusore witwa Dusengimana Claude umaze kwinjira mu nzu ya Kompanyi y'imikino y'amahirwe ya Forzza Bet maze yibamo amafaranga 972,674 Frw nyuma yuko yari amaze kutega Ibihumbi 120 Frw yose akayaribwa.
CIP Wellars Gahonzire yakomeje abwira BTN ko Polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise ijyayo isanga nibyo noneho ihita ifatira mu cyuho uwo musore utuye mu Murenge wa Kimisagara, amafaranga yose yari amaze kwiba ihita iyashyikiriza iyi kompanyi ya Forzza Bet.
Yagize ati" Nibyo koko amakuru turayazi, twayamenye Saa Yine za mu gitondo cyo ku wa 20 Mata 2025 ubwo abaturage bahamagaraga Polisi bayimenyesha ko hari umusore witwa Dusengimana Claude umaze kwinjira yiba mu nzu ya Kompanyi y'imikino y'amahirwe ya Forzza Bet amafaranga 972,674 Frw nyuma yuko yari amaze kutega Ibihumbi 120 Frw yose akayaribwa.
Nyuma yo kuyaribwa yahise ajya kwihimura amena idirishya ry'iyo nzu akuramo giriyaje ubundi yinjiramo imbere ajya ahari amafaranga akuramo amafaranga 972,674 Frw noneho mu gihe agerageje gusohoka abaturage baramutangatanga bamubuza gusohoka, natwe duhita tuhagera turayamwambura tuyasubiza beneyo".
CIP Gahonzire waboneyeho kwibutsa abaturage byu mwihariko abamaze igihe kinini batega ku mikino y'amahirwe kwirinda kuba imbata muri iyo mikino y'amahirwe bagatega mu rugero , yanatangaje ko mbere yo gutega ugiye kubikora aba agomba gutekereza ko ashobora kutagaruza ayo atanze nkuko nkine ari imikino y'amahirwe.
Kugeza ubu uyu musore witwa Dusengimana Claude afungiwe kuri Sitasiyo ya Rwezamenyo mu gihe hari gukorwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Elias Dushimimana@BTN2025