Huye: Umugabo ukekwaho uburwayi bwo mu mutwe yafashwe acururiza inyama z’imbwa mu isoko

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-26 12:30:42 Amakuru

Mu mpera z'i Cyumweru mu karere ka Huye mu murenge wa Tumba mu murenge wa Tumba, mu kagari ka Cyimana mu mudugudu w’Ubwiyunge, hafatiwe umugabo arimo acururiza inyama z’imbwa mu isoko rya Cyanzwarwe.

Amakuru avuga ko uyu mugabo witwa Kubwimana Anastase wafatanywe inyama z'imbwa, ngo yari asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe.

Ngo agifatwa yatangarije ubuyobozi ko yari ashonje bigatuma afata umwanzuro wo kubaga izi nyamaswa.

Aya makuru BTN yayahamirijwe n' Umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagari ka Cyimana Emilienne Kabatesi uyu mugabo kugira ngo afatwe byaturutse ku baturage babonye arimo acuruza inyama mu isoko i Cyarwa atari umuntu usanzwe ubaga ndetse adasanzwe anacuruza inyama.

Ati “Nibyo uyu mugabo wafatanywe inyama z'imbwa bivugwa ko asanganywe ikibazo cyo mu mutwe gusa akaba yarafashwe ataragira abo azigurisha kandi ko yemereye ubuyobozi ko Yafashwe uyu mwanzuro ugayitse kubera inzara".

Kabatesi atanga ubutumwa ku bantu babaga amatungo ko badakwiye gucuruza inyama zitapimwe ndetse no kuzicururiza ahatemewe kuko biri mu byakwangiza ubuzima bw’abantu.

Kabatesi yibukije abaturage ko bagomba kujya bagura inyama zapimwe ndetse zujuje ubuziranenge kugira ngo birinde kurya inyama zabahumanya.

Mu Rwanda amatungo ari ku rutonde agomba gupimwa mbere yo kubagwa imbwa zitarimo, ikaba ari yo mpamvu abazibaga batazipimisha nk’uko bigenda ku yandi matungo kuko bitemewe kubaga imbwa ngo iribwe n’abantu.

Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu umuntu wariye imbwa yamaganwa ndetse akaba yabihanirwa akenshi bituruka ko mu muco Nyarwanda Imbwa itungo ry’imbwa ritaribwa.

Related Post