Ibyo wamenya ku mukobwa wikizungerezi uheruka gukora ubukwe na Sadio Mane mu ibanga

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-01-09 04:52:01 Imikino

Mbere yo kwerekeza mu gikombe cya Africa , Sadio Mane rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Senegal , yabanje gukora ubukwe mu ibanga rikomeye n'umukunzi we Aisha Tamba .

Ni umuhango wabaye mu cyumweru dusoje , ubera mu gace ka Keur Massar mu mujyi wa Dakar , abantu bacye mu mu murya wa Sadio Mana na Aisha ,wongeyeho inshuti zabo nkeya nabwo ,nibo bitabiriye ubu bukwe , amakuru avuga ko uyu mukobwa Aisha akomoka mubwoko bwitwa Casamanca na Sadio akomokamo ,ndetse ntarundi rurimi azi kuvuga uretse iki Mandingue , bivugwa Ako uyu mukobwa yakundanye na Sadio Mane kuva akiri umwaka kuko Sadio Mane ari nawe wamwishyuriye amashuri.


Aisha Tamba umugore wa Sadio Mane bakundanye kuva akiri umunyeshuri 

Uretse kuba umuryango we ari abubatsi, Aisha ni umukobwa udapfa kugaragara ahantu ahariho hose , cyane cyane ko atanakoresha imbuga nkoranyambaga, ibintu byoroheye Sadio Mane guhisha umubano wabo, cyane ko uyu musore nawe adakinda kugaragaza ibijyanye n'umubuzima bwe bwite , nyuma yo gukora ubukwe, Sadio Mane yahise ajya mu gace ka Mbambali akomokamo ,ajya gutaha Stade yubakiye abaturage bo muri aka gace .


Aisha Tamba umugore wa Sadio Mane ni uko yari ameze ku munsi w'ubukwe


Sadio Mane na Aisha bakoze ubukwe mu ibanga 


Byari ibyishimo nyuma yigihe bakundana bageze ku mushinga wo kubana



Aisha ni umukobwa utagira imbuga nkoranyambaga byafashije Sadio Mane ku mugira ibanga

Related Post