Rayon Sports n'abatoza b'abafaransa byari gatebe gatoki twitege iki kuri Julien Mette

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-01-20 09:54:01 Imikino

Umufaransa Julien Mette wimyaka 43 y'amavuko, niwe wagizwe umutoza mukuru wa Rayon Sports, avuga ko asanzwe azi iyi kipe, ndetse aho yanyuze hose yumvaga bayivuga , uyu mugabo watoje ikipe y'igihugu ya Djibouti, ndetse agatwara igikombe cya shampiyona muri Congo Brazzaville,abaye umufaransa wa 3 ugiye gutoza Rayon Sports, mu myaka 12 ishize .

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ,nibwo umutoza w'umufaransa Julien Mette, yageze mu Rwanda aje gutoza ikipe ya Rayon Sports, uyu mugabo wavutse kuya 28 Ukuboza 1981 , yanyuze mu makipe atandukanye ku mugabane w'Africa, harimo nk'ikipe y'igihugu ya Djibouti, yamazemo imyaka 2 , muri 2016-2017 yatozaga ikipe ya Tongo, yo muri Congo Brazzaville, umwaka w'imikino wa 2018-2019, yatoje ikipe ya AS Otoho nayo yo muri icyo gihugu, ndetse ayigarukamo muri 2022 , kugeza ubwo yazaga muri Rayon Sports, akaba ariyo kipe yari akirimo.


Julien Mette ubwo yageraga ku kibuga cy'indege yakiriwe na Ngabo Roben ushinzwe itangazamakuru muri Rayon Sports 

Uyu mugabo urebye ibigwi bye ntabwo ari byinshi cyane ,gusa ni umugabo wabaye cyane ku mugabane wa Africa ,ndetse wumva ko umupira wa Africa awuzi cyane, ndetse akaba yari asanzwe azi ikipe ya Rayon Sports, uretse uyu Julien Mette, Rayon Sports ntabwo yakunze kugana isoko ry'abatoza bo mu bufaransa ,ndetse uwavuga ko ibyayo naba batoza ari gatebe gatoki ntabwo yaba agiye kure y'ukuri, abatoza 2 baherukaga muri iyi kipe, harimo uwagize ibihe byiza , nundi Abafana ba Rayon Sports baba batifuza kwibuka habe na gato.

Taliki 17 Ukwakira 2012 ,ubwo Rayon Sports yari imaze igihe gito isubiye Inyanza, yahaye akazi umutoza w'umufaransa Didier Gomes Da Rosa , uyu mugabo ntabwo yari azwi na benshi mu Rwanda ,yewe uwavuga ko yari azwi n'abamuzanye gusa ntiyaba abeshye , Didier Gomes Da Rosa yasanze Rayon Sports iri mu bihe bibi cyane , ndetse ifite abakinnyi bacye rwose , ariko yabashije kuyihesha igikombe cya shampiyona, mu mwaka w'imikino 2012-2013 , ndetse icyo gihe yanyagiye mucyeba APR FC ibitego 4-0.


Didier Gomes Da Rosa niwe mufaransa uheruka guca mu Rwanda watanze umusaruro

Didier Gomes Da Rosa yatandukanye na Rayon Sports nyuma y'umwaka 1 , amasezerano ye arangiye, kuko ibyo yifuzaga Rayon Sports itari kubibona , nyamara ariko uyu mugabo nubu ni umwe mu batoza bubashywe cyane n'abafana ba Rayon Sports, kuko uretse kwihanganira ibibazo bitajya bibura muri iyi kipe , ariko yanabashije kubahesha igikombe baherukaga muri 2004 , iteka iyo Rayon Sports idafite umutoza , na Gomes adafite akazi ntabwo izina rye ribura kugarukwaho na benshi .


Gomes yatwaye igikombe cya Shampiona mu bihe bigoye 

Taliki ya 14 Nzeri muri 2015, ikipe ya Rayon Sports yahaye akazi umutoza w'umufaransa Davide Donadei, ariko taliki 21 Ukwakira 2015 impande zombi zaratandukanye nyuma y'iminsi 38 gusa , uyu mugabo byagaragaraga ko atoroshye , gusohoka kwe muri Rayon Sports byari intambara ikomeye , kuko yagiranye amakimbirane akomeye n'ubuyobozi bw'iyi kipe , bigera naho ahungira muri Ambassade y'ubufaransa , ndetse ahakorera ikiganiro n'itangazamakuru yavuzemo amagambo akomeye cyane , kimwe mubyo uyu mugabo azwiho ni uko yakundaga kunenga ibibuga byo mu Rwanda bitari byiza icyo gihe abyita umurima w'ibijumba.


Rayon Sports siyo yarose David Donadei yurira indege agasubira iwabo 

Uyu mugabo niwe mutoza w'umufaransa waherukaga muri Rayon Sports, akaba ari umwe mubo abafana ba Murera bibagiwe byihuse , bitewe nuburyo batandukanyemo , David Donadei ntabwo yagize ibihe byiza muri Rayon Sports, kuburyo nta mufana wayo uba ushaka no kwibuka izina rye , uwavuga ko umubano wa Rayon Sports n'abatoza b'abafaransa utaherukaga kuba mwiza ntabwo yaba yibeshye ,ndetse iyi kipe ikaba yari imaze imyaka 9 idatekereza isoko ryabo.


Abafana ba Rayon Sports biteze byinshi kuri Julien Mette


Kubera ibyo yakoreye Rayon Sports byatumye Rwarutabura yita umwana we Gomes 


David Donadei niwe mutoza w'umufaransa waherukaga muri Rayon Sports ariko ntabwo byagenze neza 



Related Post