Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro na Lt. Gen. Kamel Alwazir wa Misiri

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-22 07:50:17 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, Nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano na Minisitiri ushinzwe ubwikorezi mu Misiri, Lt. Gen. Kamel Alwazir uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi cyane ko u Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ikoranabuhanga n’itumanaho, ibijyanye n’inzu ndangamurage, urubyiruko, siporo, guhugura Abadipolomate, tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi n’ubuzima.

Ni amasezerano yashyizweho umukono mu ruzinduko rw’akazi Perezida Paul Kagame yagiriye mu Misiri muri 2022, aho yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Abdel Fattah Al-Sisi.

Mu 2017, Perezida Abdel Fatah Al Sissi yaje mu Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi kandi byafunguye za Ambasade, ubu u Rwanda ruhagarariwe na Ambasaderi CG Dan Munyuza, naho Misiri ikaba ihagarariwe na Ambasaderi Nermine El Zawahry.

Kuri ubu buri mwaka, Misiri itegura imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda ‘Egyptian Expo’. Iki gihugu kinohereza mu Rwanda ibijyanye n’imiti, ifumbire mvaruganda, imashini ndetse na bimwe mu bikoresho bya Pulasitike nkuko KigaliToday ibvitangaza dukesha iyi nkuru.

Ni mu gihe kandi u Rwanda narwo rwohereza muri icyo gihugu ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, imboga, inanasi, imineke n’ibindi.

Imibare igaragaza ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Misiri bugenda bwiyongera, kuko kuva mu 2015 kugera mu 2022 bwiyongereyeho 12%.

Nko mu 2022 u Rwanda rwohereje mu Misiri ibifite agaciro nka Miliyoni 15,41$, ni ukuvuga arenga Miliyari 15Frw, mu gihe Misiri yohereje mu Rwanda ibifite agaciro k’arenga Miliyari 49Frw.

Ubwikorezi bwo mu kirere n’inzira zo mu mazi biri mu byoroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Related Post