Brian Mulroney wabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada yitabye Imana afite imyaka 84

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-02 05:00:06 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024, Nibwo umuryango Brian Mulroney wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Canada, watangaje ko yitabye Imana afite imyaka 84 y'amavuko.

Aya makuru yasakaye nyuma y'ubutumwa bubika nyakwigendera bwanditswe n’umukobwa we Caroline Mulroney, abinyujije ku rubuga rwa X.

Caroline yagize ati “Mu izina rya mama wanjye n’iry’umuryango wacu, dufite umubabaro mwinshi wo gutangaza urupfu rwa Papa wanjye , nyakubahwa Brian Mulroney, wabaye Minisitiri w’Intebe wa 18 wa Canada.Yapfuye mu mahoro ashagawe n’umuryango we”.

NationalPost dukesha iyi nkuru yanditse ko uwo mukambwe wabaye umunyapolitiki ukomeye muri Canada, yapfuye afite imyaka 84 y’amavuko, akaba yarabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada hagati y’umwaka wa 1984 na 1993.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri w’Intebe wa Canada uriho muri iki gihe, Justin Trudeau, yagize ati, “Brian Mulroney yakundaga Canada. Mfite umubabaro mwinshi nyuma yo kumenya amakuru y’urupfu rwe. Ntiyigeze ahagarika gukorera Abanya-Canada kandi igihe cyose yahoraga ashaka kugira iki gihugu ahantu heza buri wese yishimira kuba”.

Mulroney yari atuye i Montreal, akaba yazize indwara zijyanye n’ibibazo by’umutima. Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, gusa yari amaze iminsi ahanganye na kanseri ya ‘prostate’.

Related Post