APR FC yashyizeho uburyo bugezweho bwo kubona amakuru yayo no kuyitera inkunga

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-05-11 08:56:57 Imikino

APR FC yatangije urubuga ( application) rwayo,  ruzajya rushyirwaho amakuru yayo, ndetse abakunzi bayo n'abandi bantu bakareberaho ibyo iyi kipe imaze iminsi ikora, nibyo iteganya gukora , ndetse abafana bakajya barwifashisha mu gutera inkunga ikipe yabo .

Mugihe bitegura gushyikirizwa igikombe cya 22 batwaye uyu mwaka w'imikino, ikipe ya APR FC kuri uyu wa gatandatu taliki 11 Gicurasi, yatangije uburyo bushya bwo kureba amakuru yayo kuri murandasi , itangiza Application izajya ishyiraho amakuru ,iyi application ikaba yahise imanurwa ( download) n'abasaga 1000 mu masaha macye itangijwe .


APR FC yatangiye urubuga rwayo abakunzi bayo bazajya Barbera ho amakuru 

Ni urubuga ruzajya rufasha abakunzi ba APR FC kuyitera inkunga , kuko nyuma yo kurumanura usabwa kwiyandikisha , ukavuga itsinda ry'abafana ( fan club) ubarizwamo , nimero yawe ya telephone n'amazina yawe , nyuma yibi usabwa kwishyura ifatabuguzi, ringana n'ibihumbi 3 (3000) ku kwezi kumwe , ibihumbi 8200 mu mezi 3 , ibihumbi 16000 mu mezi 6 n'ibihumbi 31000 mu mwaka .


Hashyizweho uburyo bwo gutera inkunga ikipe 

Ibi bigaragaza ko iyi Application yashyizweho mu rwego rwo guha abafana uburyo bwo gufasha ikipe yabo , dore ko hari hashije imyaka myinshi abakunzi biyi kipe, badahabwa uburyo bwo kugira icyo bayifasha muburyo bw'amafaranga , ndetse bakaba barabyinubiraga cyane , amakipe yo mu Rwanda anengwa kutagira uburyo buhamye bwo gutangaza amakuru , bigatuma benshi bayatangazaho ibihuha ,ndetse abafana bagafata ibyo babonye byose kuko ntaho gukura amakuru yizewe baba bafite.


APR FC ibaye ikipe ya mbere mu Rwanda ishyizeho urubuga ( application) 

Related Post