Umupira nta bwenegihugu ukwiye kugira " umuyobozi wa APR FC yanenze itegeko rigena umubare w'abanyamahanga muri Shampiyona

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-05-13 09:17:06 Imikino

Umuyobozi wa APR FC Colonel Richard Karasira ,yanenze itegeko rikumira abanyamahanga mu mubipira w'amaguru mu Rwanda, avuga ko umupira udakwiye gukinwa n'ubwenegihugu , ko umukinnyi akwiye gukina kuko abishoboye, hatarebwe aho aturuka.

Kucyumweru taliki ya 12 Gicurasi, nibwo Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yasojwe, ndetse ni nabwo ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe yegukanye ku nshuro ya 22 , umuyobozi wayo Col. Richard Karasira, yavuze ko iyi kipe nubwo yatwaye igikombe idatsinzwe , batishimiye umusaruro wayo muri rusange , atanga urugero ko ikipe igaragaza guhangana idakwiye kunanirwa gutsinda Amagaju FC, avuga ko bagiye kongera kuyubuka igakomera biruseho .

Abajijwe niba bo nka APR FC bazasaba ko umubare w'abanyamahanga bakina mu Rwanda wakwiyongera , Col. Richard Karasira yagize ati " Njyewe uko mbyemera numva ko umupira nta bwenegihugu wakabaye ugira, turagerageza guteza imbere umupira w'abanyarwanda , ariko njyewe nemera ko aba bafana bari buzuye bari baje kureba APR FC ,ntabwo bari baje kureba abanyamahanga cyangwa abanyarwanda , umubare wiyongereye byaba byiza , kuko ndashaka ko habaho guhangana, umuntu ntakine gusa ko ari umunyarwanda ,ukine kuko wabikoreye "


Umuyobozi wa APR FC Col. Richard Karasira ntiyemeranya n'itegeko rigena umubare w'abanyamahanga muri Shampiyona 

Yakomeje avuga ko umupira ukwiye kuba umupira, umuntu wese wagira icyo afasha agahabwa ikaze , atanga urugero kuri Shampiyona y'ubwongereza ko amakipe menshi aba afite abongereza bacye , kuva nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi, Shampiyona y'uRwanda , yagiye ikinwa n'umubare runaka w'abanyamahanga, kugeza ubu umubare ntarengwa wabemerewe kujya ku rupapuro rw'umukino , ntabwo bagomba kurenga 6 , gusa biravugwa ko umwaka utaha w'imikino bazongerwa bakagirwa 8.

Benshi bagiye banenga aya mategeko bavuga ko yatumye abakinnyi b'abanyarwanda birara, kuko nta guhanganira umwanya n'abandi bakinnyi bakomeye bavuye hanze , ibi bikanagira ingaruka ku ireme rya Shampiyona , no ku musaruro w'ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi, benshi basabaga ko umubare wakwiyongera nibura ukarenga 1/2 cy'abakinnyi bajya mu kibuga , cyangwa ukanakurwaho,  umukinnyi ushoboye akaba ariwe ujya mu kibuga.


Rayon Sports ni imwe mu makipe yasabye kenshi ko uyu mubare wakongerwa


APR FC yongeye gukoresha abakinnyi b'abanyamahanga nyuma y'imyaka 11 bari barabihagaritse 

Related Post