Mugiraneza Jea Baptiste Migi yavuze ko kuba akiri muto mu bijyanye no gutoza , no kuba ataragira ubumenyi buhagije , ari bimwe mubituma abona ko gutoza Rayon Sports haba hakiri kare , gusa yemera ko nubwo yahanganye nayo nk'umukinnyi, ariko imuhaye akazi ko gutoza yagakora nta kibazo .
Mugiraneza Jea Baptiste Migi ni umwe mu bakinnyi beza bakinnye muri Shampiyona y'uRwanda , uyu mugabo umaze igihe gito atangiye umwuga wo gutoza , ni umwe mubarimo kubonwa mu ndorerwamo y'abatoza bari kuzamuka neza , mu kiganiro yagiranye na Heritier Sports, uyu mugabo yavuze ko nubwo yahanganye na Rayon Sports igihe kinini nk'umukinnyi, ariko aramutse ahawe akazi ko kuyitoza nta kibazo yagakora.
Mugiraneza Jea Baptiste Migi yabaye umukinnyi wa APR FC igihe kinini ahanganye na Rayon Sports
Mu magambo ye Migi yagize ati " Nibyo koko nkuko wari utangiye ubivuga nakiniye APR FC igihe kinini, kandi nyifata nk'umubyeyi wanjye , natangiye gukina umupira ntazi ko haricyo nawukuramo , kuko nawukinaga ari ukwishimisha, aho ngereye muri APR FC nibwo nabonye ko umupira ushobora gutunga umuntu , APR yampaye byinshi mubyo ntunze urumva yuko nyifata nk'umubyeyi , aka kanya rero ndi umutoza nkuko wari ubivuze, nkuko wari umbajije ngo Rayon Sports insabye kuyitoza , ntahantu ntajya gutoza , nk'umutoza kandi wifuza gutera imbere , ikipe nziza nka Rayon Sports ntabwo ishobora kukwifuza ngo wange , nanjyayo".
Migi yavuze ko ari gutangira umwuga w'ubutoza ndetse ataragira ubumenyi buhagije , bityo ko agiye muri Rayon Sports atayiha ibyo yaba imusaba gusa avuga ko igihe azaba amaze kwiga bihagije , nta cyamubuza gufata ayo mahirwe , Migi ati "ni amezi ageze kuri 7 ntangiye gutoza , hari byinshi nkeneye kwiga , aka kanya rero numva ko bitakunda ko njya muri Rayon Sports, kuko ntabwo ndagira ubunararibonye buhagije , bwatuma ntanga ibyo aba Rayon baba banyifuzamo aka kanya."
Mugiraneza Jea Baptiste Migi, ni umwe mu bakinnyi batagiye imbizi n'ikipe ya Rayon Sports, cyane cyane ko ubwo yari umukinnyi yumvikanye avuga ko nta kipe atakinira mu Rwanda uretse Rayon Sports, Migi wakuze yikundira Kiyovu Sports, agakinira APR FC igihe kinini , byumvikana impamvu yo kudakundwa n'abafana ba Rayon Sports, nawe kuba yaba atayikunda bifite impamvu , gusa we akavuga ko ibyo byose byarangiye ubwo yari umukinnyi , umwuga wo gutoza wo utandukanye no gukina .
Migi umaze amezi 7 atangiye ubutoza avuga ko ataragira ubunararibonye buhagije bwo gutoza Rayon Sports