IGITEKEREZO: Byagenze bite ngo aba Rayon bisange mu buzima nk'ubwumugore wo mu gice cy'ingunguru

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-05-24 07:33:31 Imikino

Ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe akuze mu Rwanda , gusa afite ibigwi n'amateka akomeye , ariko nanone atajyana n'imyaka imaze, iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda , iheruka kugira ibihe byiza mu kibuga mu mwaka w'imikino wa 2018-2019 ubwo yatwaraga igikombe cya shampiyona, ikuyemo amanota arenga 10, yarushwaga na mucyeba , kuva uwo mwaka amarira yatangiye gutemba ku bakunzi biyi kipe , kugeza nuyu munsi , aho basoje umwaka w'imikino amara masa , muri iyi nkuru tugiye kwibaza ikibazo kigira kiti , byagenze bite ngo abakunzi ba Murere nkuko yitwa , bisange byabayeho ubuzima nk'ubwumugore wo mu gice cy'ingunguru ?.

Mbere y'imyaka ya za 2011, iyi kipe yari ibayeho ubuzima bubi cyane , ndetse yewe bamwe bakundaga gukoresha imvugo ngo "Rayon Sports iri mu muhanda " , ibi byatumye muri 2011 iyi kipe yerekeza ku ivuko mu karere ka Nyanza , Murenzi Abdallah wari umunyamabanga nshingwabikorwa wako Karere ahita aba president wayo, bidatinze iyi kipe yari yatangiye nabi Shampiyona, yahaye akazi umufaransa Didier Gomes Da Rosa ahita atwara igikombe cya shampiyona uwo mwaka.

Umwaka w'imikino wa 2012-2013, habuze gato ngo Rayon Sports yisange mu matsinda ya CAF Champions league, ndetse iba iya 2 muri Shampiyona,  yo yemera ko yayitwawe ku maherere , uyu mwaka iyi kipe yatakaje kizigenza Amis Cedric, wari wahanwe na FERWAFA, hadaciye 2 Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu, yashyizeho itegeko rikumira abayobozi mu nzego za Leta kuyobora indi miryango byumwihariko itari iya leta , Rayon Sports yahise  iba itakaza  Murenzi Abdallah, nubwo bisa naho ariyo yonyine yarebwaga niri tegeko kuko abandi bayobizi nkuwa APR FC, Police FC n'abandi makipe bo bagumye ku myanya yabo.


Murenzi Abdallah aba Rayon babonaga nk'umucunguzi yamaze imyaka 2 gusa ayobora Rayon Sports haza itegeko rimukura kuri uwo mwanya 

Gutakaza Murenzi Abdallah, byagize ingaruka zikomeye kuri Rayon Sports ndetse hadaciye 2 iyi kipe igaruka mu mujyi wa Kigali , gusa noneho iyoboka inzira yo gushaka abafatanyabikorwa . Muri 2015 Gacinya Chance Denis yatorewe kuyobora Rayon Sports, maze asaba ko bamureka akihitiramo abo bazakorana , uyu yahisemo abakiri bato nkawe, maze batangira kubaka ikipe , bafashijwe na Kayiranga Jean Baptiste , Rayon Sports uwo mwaka yaguze abakinnyi benshi bakiri bato, ibintu bitashimishije benshi mu bafana bayo , gusa iyi kipe yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro.

Umwaka wa 2016 Rayon Sports yongeyemo abakinnyi bakomeye nka, Ismaila Diara , Devis Kasirye , nabandi bazaga basanga Kwizera Pierro, nabandi bakinnyi bakiri bato, ariko bafite impano, ibi byatumye iyi kipe iba iya 2 muri Shampiyona,ndetse ikomanga ku muryango w'amatsinda ya CAF Confederations Cup, inatwara igikombe cy'amahoro, ndetse uwo mwaka inyagira mucyeba ibitego 4-0. Umwaka w'imikino wakuriyeho Rayon Sports yakoze ibidasanzwe itwara bamwe mu bakinnyi ba APR FC, barimo nabo yagenderagaho ,nka Rwatubyaye Abdul , Mukunzi Yannick, na Rutanga Eric bari barekuye , aba baje basanga Ndayishimiye Eric" Bakame", wari umaze iminsi muri iyi kipe .


Gacinya Chance Denis akiyobora Rayon Sports yarwaje umutwe abakeba kugeza no kuyitwara abakinnyi by'ingenzi gusa ubu nta jambo agifite muri iyi kipe 

Ntibyatinze kuko Rayon Sports yatozwaga na Masudi Djuma icyo gihe , yahise itwara igikombe cya shampiyona itsinzwe umukino 1 gusa , ndetse uwo mwaka nawo yongera gukomanga ku muryango w'amatsinda ya muri CAF ku nshuro ya 3.Manda ya Gacinya Chance Denis yari irangiye asimburwa na Muvunyi Paul ,wari ugarutse mu buyobizi bwa Rayon Sports, uyu nawe yongeye imbaraga muri iyi kipe , yagombaga gusohokera uRwanda , ndetse abigeraho kuko nyuma yo gutsinda Costa de Sol yo muri Mozambique, Rayon Sports yisanze mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Umwaka wa 2017-2018 wabaye mwiza kuri Rayon Sports,kuko yarenze amatsinda ijya muri 1/4, nubwo muri Shampiyona ho ititwaye neza uko yabyifuzaga , kugeza aha abakunzi ba Rayon Sports,bari mu byishimo bidashira kuko babonaga ikipe yabo ,iri kuba mu buzima bumeze nk'inzozi z'umucyecuru wo mu gice cy'ingunguru twize mu ishuri , umwaka w'imikino wa 2018-2019 wari umwaka wa nyuma wa Manda ya Paul Muvunyi , Rayon Sports yongeye kwiyubaka maze iyobowe na Robertihno itwara igikombe cya 9 cya shampiyona ikuyemo ikinyuranyo cy'amanota arenga 10 yarushwaga na APR FC.


Muvunyi Paul watwaye igikombe cya shampiyona Rayon Sports iheruka ubu nawe yabaye igicibwa muri iyi kipe 

Muvunyi Paul yarekuye inkoni y'ubuyobozi, maze ayisigira Munyakazi Sadate wari waje afite imishinga yakataraboneka , irimo no kubaka Stade ya Rayon Sports, benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bishimiye kubona uyu mugabo utari uzwi cyane muri ruhago , ariko ntibari baziko ari itangiriro ry'amarira ku maso yabo, n'iherezo ry'ibyishimo byabo, umwaka w'imikino utararangira, Sadate yanditse amabaruwa 2, yirukana Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu , bamwe mubari inkingi za mwamba za Rayon Sports, uyu kandi yahise agurisha Manishimwe Djabel muri Gor Mahia , gusa byari imitwe kuko ari APR FC yari imuguze ,byose bikavugwa ko byabaye abizi ndetse yabikoze ku bushacye .

Mutsinzi Ange ni undi mukinnyi uwo mwaka wisanze muri APR FC, nabyo bikavugwa ko  byari ku kagambane ka Sadate na Mupenzi Eto'o, wari ushinzwe kugurira abakinnyi APR FC, Sadate yahise agura abakinnyi 6 muri 16 bari birukanwe muri APR FC, maze Rayon Sports itangira inzira y'agahinda , uyu ufatwa na bamwe nkuwayoboye urugamba rwo kubabaza aba Rayon , yaje kwandikira umukuru w'igihugu ashinja ibyaha bikomeye bamwe mubahoze bayobora iyi kipe, bamwe muribo  kwihangana byaranze, batangira intambara yo kurwanya Sadate, ariko birangira RGB yitambitse , bose ibambura ikipe iyishyira mu biganza bya Murenzi Abdallah na Twagirayezu Thadeo bahabwa inshingano zo gutegura amatora yashyize ku ntebe Rtd Capt Uwayezu Jean Fidel, nawe utari uzwi haba mu mupira w'amaguru mu Rwanda, haba no muri Rayon Sports.


Munyakazi Sadate afatwa nk'uwatangije inzira y'umusaraba aba Rayon bari gucamo na nubu 

Ingoma ya Jean Fidel yaranzwe no gushyira ku ruhande abahoze bafite ijambo muri Rayon Sports , ndetse bagiraga uruhare rukomeye mu iterambere ryayo , ibi byabyaye umusaruro wo gutwara igikombe cy'amahoro 1 na Super Cup 1 mu myaka 4, ndetse abafana ba Rayon Sports bigishwa ko bagomba gutsinda bari Seriye ,ndetse bagatsindwa bari Seriye , ubu benshi mu bafana ba Rayon Sports batangiye guhungira agahinda mu yandi ma kipe nka APR FC, Gasogi United nayandi.

Benshi mu bakunda iyi kipe bifuza ko, ubwo manda ya Rtd Capt Uwayezu Jean Fidel izaba irangiye , yaharira abandi bakayobora , gusa we wumva atabikozwa kuko ngo yumva hari byinshi agikeneye gukora muri iyi kipe , uyu mugabo anengwa kuyoboza Rayon Sports igitugu , kuburyo aba Rayon nta jambo bayifiteho , nta nigitekerezo cyo kuyiteza imbere batanga ngo gihabwe agaciro , benshi babihera kubwo uwitwa Hadji Kanyabugabo Muhammed yashatse gusagarira SG Namenye Patrick , bwacyeye Jean Fidel avuga ko uzashaka ku musagarira azisanga muri morige ( uburuhukiro bw'ibitaro) .

Ubu bamwe bagiye kuruhande bamera nkaho bitabareba , nyamara ari ukwanga kwiteza ibibazo , abandi nabo bemeye kuyoboka uko ingoma imeze , bakomeza gushyigikira ikipe yabo, bafite icyizere ko ahari umunsi umwe itara rizaka, bakongera kubona umucyo w'ibyishimo utamirije amasura y'imbaga nyamwishi , bakunda iyi kipe.


Uwayezu Jean Fidel anengwa gukoresha imvugo zikakaye ndetse zitera ubwoba , gusa ashimwa ko yashyize Rayon Sports ku murongo nubwo nta bikombe atwara


Ntabwo bigoranye kubona agahinda ku maso y'abafana ba Rayon Sports 


Aba Rayon bibaza igihe agahinda bamaranye imyaka 5 kazarangirira ariko byakomeje kuba ihurizo

Related Post