Abanyarwanda bashire impungenge , ntabwo tuzakinisha umukinnyi utujeje ibisabwa " Munyantwali Alphonse president wa FERWAFA

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-05-27 08:46:04 Imikino

President wa FERWAFA Munyantwali Alphonse, yavuze ko batazigera bakora ikintu gihabanye n'amategeko , avuga ko umukinnyi wese uzambara umwenda w'ikipe y'igihugu,agomba kuzaba afite ibyangombwa byose , amara impungenge abanyarwanda ko Amavubi atazongera guterwa mpaga.

Kuri iki cyumweru taliki 26 Gicurasi, nibwo hateranye inama y'inteko rusange isanzwe ya FERWAFA , iyi nama yagarutse kuri byinshi byibanze ku bikorwa byakozwe mu mwaka w'imikino ushize, nyuma yiyi nama President wa FERWAFA Munyantwali Alphonse, yagiranye ikiganiro n' abanyamakuru ,maze atangaza byinshi , bijyanye n'ibikorwa bya FERWAFA , imibanire n'itangazamakuru, n'ibindi bitandukanye .

Kimwe mubyo yabajijwe harimo ikibazo cy'abakinnyi badakomoka mu Rwanda , bashobora kongerwa mu ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi, niba badashobora kuzateza ibibazo birimo na mpaga , kuri iki kibazo Munyantwali yagize ati "abanyarwanda tubamare impungenge kandi tubahe amakuru , nta narimwe tuzakinisha umukinnyi mu buryo butubahirije amategeko , yaba ayacu , aya CAF cyangwa aya FIFA , kuko icyo gihe twaba tunatengushye abanyarwanda, kuko hashobora kuzamo na mpaga nibyo abantu bakoreye bigapfa ubusa , ntabwo rero ibyo ngibyo twabikora ".

Yakomeje avuga ko nubwo hari abakinnyi barimo kwitozanya n'ikipe y'igihugu , bidasobanuye ko bazajyana nayo igiye gukina, ati"abari kwitoza siko bagenda bose,  haba hazabaho gutoranya abagenda n'abasigara , abanyamahanga baba barimo, igihe cyose igihe cyo kugenda cyagera , ibyo amategeko asaba bitanoze yajya mu batagenda ", yavuze ko bazakomeza kwitwararika , kuko bafite n'ingero za hafi nka Equatorial Guinea , iheruka guterwa mpaga na FIFA, kubera gukinisha umukinnyi udafite ibyangombwa , amara impungenge abanyarwanda ko bitazigera bibaho .

Benshi mu bakunzi n'umupira w'amaguru mu Rwanda, bari bamaze iminsi bibaza ku munya Nigeria ANNI ELJHA, wahamagawe mu ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi, nyamara bigaragara ko , kugirango abone ibyangombwa byo gukinira uRwanda, bisaba kuba amaze imyaka 5 aba mu Rwanda, nyamara we akaba ahamaze amezi 7 gusa , ibi byateye benshi impungenge ko byaba bigihe kuba nka 2014 , ubwo Amavubi yakinishaga Birori Daddy agaterwa mpaga , gusa FERWAFA yo ivuga ko itazasubiramo ayo makosa .

Amavubi ayoboye itsinda L mu gushaka itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi, itsinda ahuriyemo na Nigeria ( ANNI ELJHA akomokamo) , Lesotho, Africa y'Epfo , Zimbabwe na Benin, akaba afite imikino ibiri muri Kamena, aho bazasura Benin na Lesotho , kuri ubu hakaba hakomeje gushakwa uko Amavubi yakongeramo imbaraga , kugirango akomeze kwitwara neza , cyane cyane ko ataratsindwa umukino numwe kuva mu Ukwakira 2023 .

Related Post