Rwatubyaye Abdul yageze mu mwiherero abarimo Niyongira Patience wa Bugesera FC barasezererwa

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-05-27 18:14:28 Imikino

Rwatubyaye Abdul myugariro w'ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia , yageze mu mwiherero w'ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi, abarimo Niyongira Patience babaye aba mbere basezerewe , mu gihe abandi bakina hanze bategerejwe .

Kuri uyu mwa mbere taliki ya 27 Gicurasi , mu masaha ya nimugoroba nibwo Rwatubyaye Abdul, yageze mu mwiherero w'ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi, aho aje gufatanya na bagenzi be kwitegura imikino 2, ya Lesotho na Benin izaba muri Kamena uyu mwaka , Rwatubyaye Abdul ntabwo yari yahamagawe mu ikipe y'igihugu mu mikino ya gicuti yabaye muri Werurwe , kubera ko aribwo yari agihindura ikipe, ava muri Rayon Sports yerekeza muri FC Shkupi.


Abdul Rwatubyaye yamaze gusanga bagenzi be mu mwiherero 

Kurundi ruhande abakinnyi 3 bahise basezererwa nyuma y'icyumweru kimwe ,Amavubi atangiye umwiherero, abasezerewe ni Niyongira Patience umuzamu wa Bugesera FC, wari wahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu, Nsengiyumva Samuel myugariro wa Gorilla FC, na Iradukunda Simeon nawe wa Gorilla FC, bose bakaba bari bahamagawe ku nshuro ya 2 mu ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi.

Amavubi yahamagaye abakinnyi 33 , gusa bamwe muribo cyane cyane abakina hanze y'uRwanda, bakaba bataragera mu mwiherero, bijyanye n'imikino amakipe yabo afite muri iyi minsi , abamaze kuhagera ni Rwatubyaye Abdul na Rubanguka Stive , ibi bikaba byumvikanisha ko hari nabandi bazasezererwa , Amavubi azahaguruka mu Rwanda taliki 02 Kamena yerekeza muri Afurika y'Epfo , aho azakinira umukino wa Lesotho taliki 06 Kamena , mbere yo kwerekeza Abidjan muri Cote D'Ivoire, gukina n'ikipe ya Benin taliki 12 Kamena .


Niyongira Patience wari wahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu yasezerewe


Nsengiyumva Samuel nawe yasezerewe 


Iradukunda Simeon nawe yashimiwe 

Related Post