Bizimana Djihadi yibukije umunyamakuru wo muri Benin ko uRwanda rutaza gukina na Morocco

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-06-06 12:32:57 Imikino

Captain w'ikipe y'igihugu y'uRwanda "AMAVUBI" Bizimana Djihadi, yibukije umunyamakuru wavugaga ko uRwanda atari igihugu cy'ubumupira,ko na Benin itabarizwa mu bihangange muri Ruhago ya Africa cyo kimwe n'uRwanda .

Kuri uyu wa 4 taliki ya 06 Kamena,nibwo uRwanda ruza gukina na Benin umukino wo gushaka itike y'imikino yanyuma y'igikombe cy'isi, mbere y'imikino umutoza w'ikipe y'igihugu y'uRwanda na Captain , bakoze ikiganiro n'abanyamakuru, cyavugiwemo byinshi , bijyanye nuko biteguye umukino , yaba umutoza Frank Torsten , yaba na Bizimana Djihadi bose bahurije ku kuba imyiteguro ari myiza , ndetse ko bafite icyizere cyo gutsinda umukino.

Muri iki kiganiro umwe mu banyamakuru bo muri Benin yabajije Bizimana Djihadi asa numwishongoraho , amubaza aho akura icyizere cyo gutsinda umukino nyamara uRwanda atari igihugu gikomeye mu mupira w'amaguru , Bizimana Djihadi yabifashe nk'uburyo bwo gusuzugura uRwanda maze nawe amusubiza atariye iminwa ati "Urakoze , nkuko ubivuze ngo uRwanda ntabwo ari igihuhu cy'ubumupira , nibyo ntabwo turi igihuhu cy'ubumupira, ariko na Benin ntabwo ari igihugu cy'ubumupira rwose , ndacyeka ni umukino uzaba ari 50 kuri 50 , ntabwo tugiye gukina na Morocco cyangwa ikindi gihugu gikomeye , turiteguye kandi tuzabireba ejo nyuma y'umukino ".

Ikipe y'igihugu y'uRwanda na Benin , ntabwo ari ubwambere bahuye , kuko umwaka ushize bari banganyije imikino yombi , gusa Benin iza kurega uRwanda gukinisha umukinnyi ufite amakarita 2 y'umihondo ( Muhire Kevin ) , ndetse ikipe y'igihugu y'uRwanda iterwa mpaga , ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 bakaba baza guhatanira mu mukino wo gushaka itike y'imikino yanyuma y'igikombe cy'isi, uRwanda ruyoboye itsinda n'amanota 4 mu gihe Benin ari iya nyuma mu itsinda n'inota 1 gusa.


Amavubi arakina na Benin saa 21h00 zo mu Rwanda 

Related Post