Amavubi yanze kumenyereza abanyarwanda ibyo atazakomeza kubabonera

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-06-06 21:14:26 Imikino

Ikipe y'igihugu y'uRwanda" AMAVUBI" itsinzwe igitego 1-0 na Benin, mu mukino wo gushaka itike y'imikino yanyuma y'igikombe cy'isi, yongera gutuma icyizere abanyarwanda bari batangiye kuyigirira , cyongera kuyoyoka.

Wari umukino w'umunsi wa 3 , wabereye mu mujyi wa Abidja muri Cote D'Ivoire, Amavubi yasabwa gutsinda umukino , kugirango ikomeze kongera amahirwe yo gukomeza kuyobora itsinda 3 ,  Amavubi yari yakoze impunduka 1 gusa ugereranyije n'abakinnyi bari bakoreshejwe , mu mikino ya gicuti yaherukaga  Rafael York asimbura Muhire Kevin, abasore ba Torsten  batangiye nabi umukino bahuzagurika, cyane cyane mu bwugariza bakoraga amakosa menshi , ndetse Benin ikomeza kubotsa igitutu ishaka uko yafungura amazamu.

Manishimwe Emmanuel Mangwende ni umwe mubo umukino utahiriye ndetse wakoze amakosa menshi 

Abasore b'inyuma b'ikipe y'igihugu y'uRwanda bakomeje gukora amakosa , ku munota wa 36 ikipe y'igihugu ya Benin yabonye koroneri , yatewe neza maze Dokou Dodo yisanga ahagaze wenyine umupira  awushyira mu izamu , ikipe y'igihugu ya Benin yakomeje gushaka igitego cya 2, ariko igice cya mbere kirangira Benin iyoboye umukino n'igitego 1-0.

Igice cya 2 Amavubi yatangiranye impunduka , Muhire Kevin na Samuel Guellet binjira mu kibuga , basimbura Hakim Sahabu na Rafael York bagize umukino mubi , ikipe y'igihugu ya Benin yakomeje gushaka uko yabona igitego cya 2 , gusa ntwali Fiacle akomeza kwitwara neza , ikipe y'igihugu y'uRwanda yakomeje gukora impunduka ,Mugisha Gilbert na Rubanguka Stivebaha umwanya Jojea Kwizera na Mugisha Bonheur, mugihe Gitego Arthur yinjiye mu kibuga asimbuye Nahuti Innocent.

Mugisha Gilbert wari umaze iminsi yitwara neza mu ikipe y'igihugu y'uRwanda uyu munsi ntabwo yahiriwe n'umukino

Iminota 20 ya nyuma yihariwe n'ikipe y'igihugu y'uRwanda, ndetse Manzi Thierry yabonye uburyo bwiza bwagombaga kuvamo igitego , gusa umupira awutera hanze ari wenyine imbere y'izamu , Amavubi yakomeje gusatira cyane , ikipe ya Benin yo yakomeje kwihagararaho , irinda igitego cyayo ndetse iminota 90 nindi 6 yongeweho, irangira Benin itsinze igitego 1-0.

Amavubi yakomeje kuyobora itsinda n'amanota 4 , gusa ikaba iyanganya na Benin ,ku munsi wejo Amavubi azahaguruka muri Cote D'Ivoire yerekeza muri Afurika Y'Epfo , aho kuwa Kabiri taliki ya 11 Kamena azakinira na Lesotho .


Related Post