Kylian Mbappe yateye umusumari mu isanduku yo gushyinguramo umupira w'amaguru "Max Eberl

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-06-10 08:49:21 Imikino

Max Eberl umuyobozi wa Sports muri Bayern Munich, yavuze ko umupira w'amaguru urimo gupfa gahoro gahoro , bitewe nuko amafaranga ava ku isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi, ryatangiye kwinjiriza umurengera abakinnyi , mu gihe amakipe ari kubihomberamo, agereranya kujya kwa Mbappe muri Real Madrid, nko gutera umusumari wanyuma mu isanduku yo gushyinguramo ruhago.

Max Eberl yavuze ko umupira uri kugenda upfa gahoro gahoro abantu barebera , kubera ko abakinnyi ubu bari kureba inyungu zabo gusa ,batitaye ku bihombo amakipe arimo kugira , ati" vuba aha isoko rigiye kumera nkiryo muri Saudi Arabia, kandi ibyo ndumva bitazaba ari byiza, tuvugishije ukuri nta kipe iri kubyungukiramo, ni abakinnyi, abashinzwe kubashakira amakipe ( agents ), n'imiryango yabo nibo bari kunguka , mbere amakipe niyo yungukaga, amafaranga akaguma hagati yayo , gusa ibyo bizabaho gacye".

Max Eberl ntiwumva uko umukinnyi nka Mbappe ava mu ikipe ku buntu 

Yavuze ko abakinnyi bakomeje kuba ibisambo bagashaka kuva mu makipe basoje amasezerano ,kugirango amafaranga yose baguzwe bayijyanire, maze amakipe agataha amara masa , aha yatanze urugero rwa Kylian Mbappe uherutse gusinyira Real Madrid, ariko PSG yavuyemo ntibayihe n'urutoboye kuko yari asoje amasezera , kuri iyi ngingo Max Eberl yagize ati " nta muntu utagira ubugugu bw'amafaranga , ariko buri wese uzagira ubwo bugugu azaba ateye umusumari mu isanduku y'umupira w'amaguru, turi kuvuga ku magana yama million , ibi birakabije cyane ".

Isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi iburayi turi gutera benshi impungenge , kubera ko ryamaze gutumbagira kuburyo amakipe mato adafite amikoro ahagije , kurirema bikomeza kugorana , kandi ibiciro bigakomeza gutumbagira umunsi kuwundi , Max Eberl ntabwo ariwe gusa ufite impungenge ku bakinnyi bari guhombya amakipe , kuko benshi babona ko bimaze gukabya uretse Kylian Mbappe hari abandi bakinnyi bagiye bagurwa umurengera ,ariko bajya kuva mu makipe yabaguze bakagendera ubuntu , aha twavuga nka Paul Pogba , wavuye muri Manchester United, na Antonio Rudiger wavuye muri Chelsea n'abandi.

Max Eberl ntiyumva uko abakinnyi bagendera ubuntu kandi baraguzwe akayabo


Paul Pogba waguzwe million 100 na Manchester United yasubiye muri Juventus ku buntu 

Related Post