Umukino wa mbere muri Stade Amahoro nshya uzakinwa n'abari mu igeragezwa

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-06-10 18:21:11 Imikino

Taliki ya 15 Kamena uyu mwaka nibwo Rayon Sports na APR FC, zizacakirana muri stade Amahoro nshya , mu mukino wo kwishimira iyi stade , umukino amakipe yombi agiye gukina adafite benshi mu bakinnyi bayo basoje amasezerano .

Hashize iminsi micye ishyiramwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa, ritangaje ko ubu stade Amahoro ishobora kwakira umukino , ibi byaherekejwe n'amafoto agaragaza ubwiza bwiyi stade nshya imaze igihe ivugururwa , benshi bahise bibaza amakipe azabimburira ayandi kunyereza umupira wo kubwatsi bushya bwiyi stade , ku mugoroba wuyu munsi nibwo hamenyekanye amakuru ko Rayon Sports na APR FC arizo zizabanza kuhakinira .

Stade Amahoro yamaze kuzura kuburyo ishobora kwakira umukino 

Ni umukino uteganyijwe taliki ya 15/06/2024 , uyu mukino wahawe izina rya "Umuhuro mu Amahoro , ntabwo ariwo uzaba ufunguye Stade Amahoro ku mugaragaro, kuko iyi stade izafungurwa taliki ya 04 Nyakanga, uRwanda rwizihiza isabukuru y'imyaka 30 rwibohoye , benshi bibajije uko aya makipe azakina kandi abakinnyi benshi baramaze kwigendera kuko basoje amasezerano, gusa mubivugwa ko amakipe yemerewe, harimo gukinisha abakinnyi bose abonye kabone nubwo baba bari mu igeragezwa .

Ubwo Rayon Sports iheruka guhurira na APR FC muri Stade Amahoro, APR FC yari yatsinze ibitego 2-0 byatsinzwe na Manzi Thierry na Byiringiro Lague, Rayon Sports kugeza ubu ntiratangira imyitozo , kuko abakinnyi hafi ya bose bamaze gusoza amasezerano, mu gihe APR FC yo yateganyaga gutangira imyitozo taliki ya 17 Kamena 2024 .


Stade Amahoro nshya izaba yamira abantu 45000 bicaye neza 

Related Post