Jojea Kwizera afashije Amavubi gutsinda Lesotho asubirana umwanya wa mbere

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-06-11 18:16:19 Imikino

Ikipe y'igihugu y'uRwanda AMAVUBI, itsinze ikipe y'igihugu ya Lesotho igitego 1-0 cya Kwizera Jojea , ruhitwa rwisubiza umwanya wa mbere mu itsinda C, umwanya ruriho kuva mukwezi kwa 12 umwaka ushize .

Ikipe y'igihugu y'uRwanda yatangiye umukino isatira cyane , igerageza kubona igitego hakiri kare , abakina basatira babonye uburyo bwinshi imbere y'izamu , ariko bakomeza kugorwa no gushyira umupira mu rushundura , Amavubi yihariye iminota 10 ya mbere y'umukino , ubona ko ikipe ya Lesotho ifite imbaraga nke cyane , nyuma y'iminota 10 Lesotho yasubiye mu mukino , ndetse nayo itangira kubona uburyo ari nako ba myigariro n'uRwanda bakora amakosa menshi, Amavubi yari yakoze impunduka 3 ugereranyije n'abari babanje mu kibuga ku mukino wa Benin.

Nyuma yo gukomeza gusatira ku mpande zombi, ikipe y'igihugu y'uRwanda yashatse uko yajya kuruhuka birabahira , maze ku munota wa 45 Jojea Kwizera atsinda igitego cyiza, nyuma yo guhanahana hagati ye na Bizimana Djihadi, umupira bawuha Ombolenga Fitina nawe wa wuhinduye imbere y'izamu, Jojea Kwizera awushyira mu rushundura, amakipe yombi ajya kuruhuka uRwanda ruyoboye umukino n'igitego 1-0 .

Jojea Kwizera wakinaga umukino we wa 2 mu Amavubi ntabwo yatinze kwereka abanyarwanda icyo ashoboye

Igice cya 2 ikipe y'igihugu ya Lesotho yatangiranye impunduka, amakipe yombi yatangiye nubundi imibare ari myinshi kuri buri ruhande , Amavubi adashaka kwishyurwa gusa ashaka uko yabona igitego cya 2 , mu gihe Lesotho yo yashakaga uko ya kwishyura ariko yirinda kuba yatsindwa ikindi gitego ,ku munota wa 60 Amavubi yakoze impunduka ya mbere Jojea Kwizera aha umwanya Samuel Guellet, mu gihe ikipe ya Lesotho nayo yakoze impunduka ya 2.

Ikipe y'igihugu y'uRwanda yakomeje kwihagararaho, ndetse ikomeza no guhusha uburyo , ari nako ikipe y'igihugu ya Lesotho nayo yahushaga uburyo butandukanye , ku munota wa 70 ikipe y'igihugu y'uRwanda yabonye kufura nziza ku ikosa ryakorewe Manishimwe Emmanuel , gusa ntacyo yatanze ,ku munota wa 79 ikipe y'igihugu ya Lesotho yabonye amahirwe y'igitego ariko umupira ufata umutambiko w'izamu .

Ku munota wa 85 uRwanda rwakoze impunduka ya 2 , Niyomugabo Claude asimbura Manishimwe Emmanuel wari wagize ikibazo cy'imvune, mu gihe ku munota wa 89 Nshuti Innocent yahaye umwanya Gitego Arthur, umusifuzi wa 4 yongeyeho iminota itagize icyo ifasha ikipe y'igihugu ya Lesotho, umukino urangira uRwanda rutsinze igitego 1-0, ndetse Amavubi asubirana umwanya wa mbere n'amanota 7 .

Abasore b'uRwanda bishimira igitego cyabahaye amanota 3 

Related Post