Buregeya Prince yatandukanye na APR FC nyuma y'imyaka 7

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-06-14 12:23:37 Imikino

Buregeya Prince wari myugariro wa APR FC, amaze gutangaza ko yatandukanye niyi kipe ,ku bwumvikane ,ikipe yari amazemo  imyaka 7 , avuga ko yishimiye uburyo iyi kipe yamufashe ,ndetse nuko yemeye kumurekura akajya gushakira ahandi akaryo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 14 Kamena 2024 nibwo Buregeya Prince yatangaje ko yatandukanye na APR FC, nyuma y'imyaka 7 yambaye umweru n'umukara , mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranga mbaga ze uyu musore yagize ati " Nshimiye ubuyobozi bwa APR FC bwemeye ubusabe bwanjye , bwo gutandukana , ndishimira ibyo nagezeho byose muri iyi myaka 7 , nambaye umweru n'umukara, intsinzi ,ibikombe n'ibihe byiza twaremye , ni ibyigiciro gihambaye".

Yavuze ko ashimira cyane abafana ba APR FC uko bamwakiriye nuko bakomeje kumutera ingabo mu bitugu , ndetse n'icyizere bamugiriye , ati " Byumwihariko ndishimira abakunzi ba APR FC uko banguriye ikizere bakanyakira , bakamba hafi kuva ku munsi wa mbere , abafana mwese mwarakoze ",  yasoje avuga ko ari igihe cyo gutangira ubuzima bushya .

Buregeya yageze muri APR FC muri 2017 avuye mu Intare FC , ndetse yabaye umukinnyi w'ingenzi mu bihe bitandukanye , umwaka ushize w'imikino ntabwo wamuhiriye kuko atabonye umwanya wo gukina , bimwe mubyanatumye yifuza gutandukana niyi kipe y'ingabo y'igihugu, kugirango ashake aho akina bihoraho .

Related Post