Mu mukino utaryoheye ijisho Rayon Sports na APR FC ziguye miswi bwa mbere muri Stade Amahoro nshya

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-06-15 17:52:37 Imikino

Ikipe ya APR FC inganyije na Rayon Sports 0-0 , mu mukino wo gusogongera Stade Amahoro nshya, umukino amakipe yombi yagaragaje urwego rwose hasi , gusa ukaba ari n'umukino wagaragayemo abakinnyi benshi bashya .

Amakipe yombi ntabwo yari yarabonye umwanya wo kwitegura kuko yari yakoze imyitozo iminsi 3 gusa , APR FC niyo yari ifite benshi mu bakinnyi yakoresheje umwaka ushize w'imikino, kuko 8 muri 11 babanje mu kibuga bari basanzwe muri iyi kipe, mu gihe Rayon Sports yo yari ifite 5 gusa mubo yari ifite umwaka ushize , amakipe yombi yatangiye umukino agenda buhoro cyane, ndetse ubona ko ari umukino utaryoheye ijisho.

Ku munota wa 9 w'umukino, ikipe ya Rayon Sports yabonye uburyo bwiza imbere y'izamu, ariko Richard umupira awutera hanze , ku munota wa 11 ikipe ya APR FC yahise isubiza , maze Elie Kategea nawe umupira awutera hanze y'izamu , Rayon Sports nayo ku munota wa 12 yahise ubona uburyo bukomeye Charles Bbaale ananirwa gushyira mu izamu umupira yari ahawe na Ganijuru, amakipe yombi yatangiye gukanguka atangira gusatirana, imwe iva ku izamu indi nayo isubiza .

Muhire Kevin na bagenzi be bageze imbere y'izamu Kenshi ariko bananirwa gushyira umupira mu rushundura 

Ku munota wa 21 ikipe ya Rayon Sports yongeye kubona uburyo bwiza imbere y'izamu, ariko umupira Muhire Kevin awutera hanze , ikipe ya Rayon Sports yakomeje gutera imipira myinshi mu izamu ishaka igitego , ariko yose igakomeza guca hanze y'izamu, ku munota wa 31 APR FC yakoze impunduka ya mbere Elie Kategeya asimburwa na Niyibizi Ramadhan , ku munota wa 34 nibwo habonetse koroneri ya mbere , yari iya APR FC gusa ntacyo yatanze amakipe yombi yakomeje gusatirana ndetse Rayon Sports itera umutambiko w'izamu ariko igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Amakipe yombi yagarukanye imbaraga mu gice cya 2 , kuko iminota 5 ya mbere buri kipe yari imaze kubona amahirwe y'igitego, ku munota wa 54 Rayon Sports yahushije uburyo bwabazwe , umupira wari utewe na Muhire Kevin kuri koronera, ariko Sefu awushyize ku mutwe, Younusu awugarurira ku murongo , ku munota wa 61 ikipe ya Rayon Sports yakoze impunduka 2 , ikipe ya APR FC yacishagamo ikabona uburyo imbere y'izamu, ariko ikomeza kirushwa .

Iraguha Hadji ahanganye na Gilbert 

Ku munota wa 76 ikipe ya APR FC yakoze impunduka, Mugisha Gilbert asimburwa na Tuyisenge Arsene , ku munota wa 78 ikipe ya Rayon Sports yabonye uburyo bwiza imbere y'izamu , ariko Ibiok wenyine imbere y'izamu umupira ananirwa kuwushyira mu rushundura , ku munota wa 88 Karenga Lenga ya Yasimbuye Charles Bbaale, ku munota wa 89 Rayon Sports yabonye umupira mwiza imbere y'izamu, ariko awuteye Ishimwe Pierre awukuramo , ndetse umukino urangira amakipe yombi anganya 0-0.





Related Post