Kevin Campbell wandikiye amateka muri Arsenal yapfuye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-16 10:57:35 Imikino

Umukinnyi ukomeye mu Bwongereza cyane cyane mu makipe arimo Arsenal, Nottingham Forest na Everton, Kevin Campbell yitabye Imana afite imyaka 54 azize uburwayi.

Iyi nkuru y'incamugongo yatangiye gusakara nyuma y'itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Arsenal, rivuga ko buri wese ufite aho ahuriye n’iyi kipe cyane cyane uwabanye n’uyu mukinnyi iyi ari inkuru y’akababaro.

Campbell yatwaranye ibikombe na Arsenal

Nyakwigendera Campbell yakiniye Arsenal imikino igera kuri 228 mu myaka yo mu 1980 ndetse no mu 1990, ayifasha kwegukana Igikombe cya Mbere cya Shampiyona y’u Bwongereza, icya FA Cup ndetse n’icy’u Burayi (European Cup).

Nyuma yo kwandika amateka akomeye muri iyi kipe, yerekeje muri Nottingham Forest atakiniye igihe kirekire ahita ajya muri Everton nayo yakoreyemo amateka.

Kevin Campbell yari azwiho amacenga

Ni umukinnyi wa mbere wabaye kapiteni wa Everton ari umwirabura ndetse anaba umukinnyi ukunzwe cyane n’abafana nyuma yo gutsinda ibitego icyenda mu mikino itanu, byatumye iyi kipe itajya mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka w’imikino wa 1998-99.

Mbere yo guhagarika gukina mu 2007 yanyuze muri West Bromwich Albion ndetse na Cardiff City, akomeza kuba hafi ya ruhago nk’umusesenguza wayo ku bitangazamakuru binyuranye.

Related Post