Ishyiramwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa, rigiye guhemba abasifuzi ibirarane by'imikino 13 , ryari ribabereyemo , kuko aba basifuzi baherukaga guhembwa ku munsi wa 20 wa shampiyona, na 1/8 mu gikombe cy'amahoro .
Muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo shampiyona yari irangiye, humvikanye amakuru yavugaga ko, abasifuzi bo mu Rwanda mubyiciro byose badaheruka agashahara, uyu munsi taliki ya 20 Kamena 2024, nibwo babwiwe ko bagiye guhembwa amafaranga yose bari baberewemo , yaba aya shampiyona ndetse nayo mu gikombe cy'amahoro dore yose bari batarayabona.
Amakuru twamenye ni uko uyu munsi harahembwa abasifuzi bo mu cyiciro cya mbere mu bagabo, baza guhabwa amafaranga yo kuva ku munsi wa 21 wa shampiyona, kugeza ku munsi wa 30 , ni mugihe igikombe cy'amahoro baza guhabwa amafaranga ya 1/4 kugeza kuri final , harahembwa kandi abo mu cyiciro cya 2 kuva ku munsi wa 14 kugeza ku munsi wa 26 ndetse n'abasifuye imikino ya kamarampaka ( playoffs ) .
Uretse abasifuzi bo mu cyiciro cya mbere n'icya 2 mu bagabo, abandi babwiwe ko amafaranga yabo bazayahabwa bitarenze kumunsi wejo kuwa gatanu , abazahembwa ejo ni abasifuzi bo mu cyiciro cya mbere n'icya 2 mu bagore, bazahabwa amafaranga y'imikono 10 mu cyiciro cya mbere n'igikombe cy'amahoro , mu gihe abo mu cyiciro cya 2 bazahembwa ayo kuva muri 1/4 kugeza ku mukino wa nyuma muri kamarampaka, uretse aba kandi hiyongeraho abasifuzi bo mu cyiciro cya 3 , bo batari bahembwa n'ifaranga na rimwe, baza guhabwa amafaranga yo kuva ku munsi wa mbere wa shampiyona.
Imisifurire mu Rwanda yagiye inengwa kubogama cyangwa guhengamira ku ruhande runaka , benshi bakabihuza no kuba bahembwa intica ntikize , ndetse nayo macye bakayahembwa nabi , kuko bamara igihe kinini badahembwa , mu mwaka w'imikino ushize ntabwo humvikanye Impaka nyinshi ku misifurire , ndetse umuntu yavuga ko abasifuzi bagerageje kwitwara neza , gusa ikibazo cyo guhembwa nabi cyo ntabwo kirakemuka , ubuyobozi bwa Ferwafa na Rwanda premier league, buvuga ko buri gushaka umuti wibyo bibazo byose , kugirango imisifurire irusheho kuba myiza