President Paul Kagame niwe uzafungura ku mugaragaro Stade Amahoro nshya

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-06-30 16:02:55 Imikino

President Paul Kagame, niwe uzafungura ku mugaragaro Stade Amahoro nshya, nyuma yo kuvugururwa igashyirwa kurwego mpuzamahanga , ndetse igatwara akayabo k'asaga miliyari 165 , umuhango uzakurikirwa n'umukino wa APR FC na Police FC.

Taliki ya 01 Nyakanga nibwo uRwanda rwizihiza umunsi w'ubwigenge , ubusanzwe ibirori byo kwizihiza uyu munsi bihuzwa na taliki ya 04 Nyakanga, umunsi wo kwibohora , gusa muri uyu mwaka uyu munsi uzizihizwa muburyo budasanzwe, hatahwa stade Amahoro nshya nyuma yo kuvugururwa, ndetse ikagirwa imwe muri stade nziza mu karera .


Stade Amahoro nshya izatahwa ku munsi uRwanda rwaboneyeho ubwigenge

Umuhango wo gufungura iyi Stade , uzayoborwa na president wa repubulika y'uRwanda Nyakubahwa Paul Kagame, akaba n'umukandida wa RPF Inkotanyi, mu matora ateganyijwe nubundi muri Nyakanga uyu mwaka, uretse gufungura stade Amahoro, hari n'umukino wa 'igikombe cyitiriwe gufungura Stade Amahoro , uzakinwa hagati ya APR FC na Police FC, ndetse hagatangwa igikombe ku ikipe izatsinda .

Stade Amahoro yaherukaga kwakira umukino wo kuyisuzuma , taliki ya 15 Kamena uyu mwaka , umukino wahuje Rayon Sports na APR FC amakipe yombi anganya 0-0, kuri uyu mukino habaye umuvundo ukabije , kimwe mubyatunye kuri iyi nshuro Ministeri ya Sports ivuga ko , stade Amahoro izafungurwa saa 11h00 igafungwa saa 15h00 , Stade yatashywe bwa mbere mu mwaka wi 1986, ikaba yarakiraga abantu 25000 , gusa kuri ubu izajya yakira abantu 45000 bicaye neza .


Stade Amahoro mbere yo kuvugururwa ni uko yasaga 


Related Post