Mugisha Gilbert atsinze igitego cya mbere muri Stade Amahoro nshya , APR FC iba ikipe ya mbere itsindiyemo umukino

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-07-01 17:02:03 Imikino

Ikipe ya APR FC itsinze Police FC igitego 1-0  mu mukino wo gufungura Stade Amahoro, itwara igikombe cyitiriwe gufungura iyi stade , ndetse Mugisha Gilbert aba umukinnyi wa mbere utsinze igitego muri iyi stade nshya

Ikipe ya APR FC yari yitezwe kubanzamo abakinnyi bayo bashya , gusa uretse Aliou Suane wari kuntebe y'abasimbura abandi bose bari bicaye muri Stade , Police FC nayo yari yitezwe kubanzamo benshi bashya yaguze ariko bamwe ntabwo bagaragaye kuri uyu mukino , ikipe ya Police FC yatangiye umukino neza irusha APR FC, ndetse ibona amahirwe ku munota wa 3, ariko ntiyayabyaza umusaruro .

Ku munota wa 13 ikipe ya APR FC yazamukanye umupira , maze Mugisha Gilbert acenga ba myugariro ba Police FC, ateye umupira mu izamu Rukundo Onesime ntiyabasha kuwugarura , APR FC ifungura amazamu , ari nako Mugisha Gilbert aba umukinnyi wa mbere itsinze igitego muri Stade Amahoro ivuguruye, ikipe ya Police FC nayo yatangiye gushaka uko yakwishyura igitego ariko igapfusha ubusa amahirwe yabonaga.

Ikipe ya APR FC yatangiye kurusha cyane ikipe ya Police FC, yo wabonaga byayigoye guhuza umukino , ku munota wa 44 ikipe ya Police FC ntabwo yishimiye imisifurire, nyuma y'amakosa 2 yakorewe abakinnyi bayo Choukima Odile na Bigiriama Abed yose bemezaga ko yari penalty, gusa umusifuzi Twagirumukiza Abdulkalim we siko yabibonye , ndetse igice cya mbere agisoza APR FC iyoboye n'igitego 1-0.

Igice cya 2 cyatangiye impunduka 3 kuri buri ruhande , amakipe yombi atangira acungana cyane , gusa APR FC igacishamo igasatira ,ikipe ya Police FC yagerageje gushaka uko yishyura igitego APR FC nayo irinda izamu ryayo, igice cya 2 amakipe yombi yakinnye umukino utaryoheye ijisho, ndetse ubona ko guhangana mu kibuga byagabanutse , iminota ya nyuma APR FC yashyizemo abakinnyi benshi bugarira , Police FC yo ikomeza gusatira izamu ariko ikomeza guhusha uburyo butandukanye.

Umusifuzi wa 4 Ishimwe Claude yongeyeho iminota 5, nayo Police FC ikomeza kunanirwa kwishyura , umukino urangira ikipe ya APR FC itsinze igitego 1-0 , inatwara igikombe cyitiriwe gufungura stade Amahoro, amakipe yombi arimo kwitegura imikino ya CECAFA Kagame cup , izabera muri Tanzania na Zanzibar, mbere yuko bamenya amakipe bazahura mu mikino ya CAF Champions league kuri APR FC, na CAF confederations Cup kuri Police FC.

Related Post