Ikipe ya Police FC yisanze muri Algeria mu ijonjora ry'ibanze muri CAF Confederations Cup

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-07-11 12:06:12 Imikino

Ikipe ya Police FC izahura na CS Constantine yo muri Algeria , mu ijonhora ry'ibanze ry'imikino y'amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederations cup , izatsinda izajya muri Chad cyangwa Ghana .

Kuri uyu wa kane nibwo hakozwe tombola, yuburyo amakipe azahura mu mikino y'ijonjora ry'ibanze muri CAF Confederations Cup , Ikipe ya Police ihagarariye uRwanda yisanze izakina na CS Constantine yo muri Algeria ,mu gihe izatsinda izahura nizatsinda, hagati ya Nsoatreman FC yo muri Ghana na TP Elect Sport yo muri Chad ,imikino ibanza izaba ya taliki 16-18 Kanama, mu gihe iyo kwisbyura izaba hagati ya 23-25 Kanama 2024 , ijonjora rya 2 ryo rizaba muri Nzeri uyu mwaka .

Ikipe ya CS Constantine yasoje ku mwanya wa 3 muri shampiyona ya Algeria, inyuma ya MC Alger na CR Belouizdad , iyi kipe yambara icyatsi n'umukara ifite ibikombe 2 gusa bya shampiyona ikaba iheruka igikombe muri 2018 , ni Ikipe kandi iri muzikuze muri Africa kuko imaze imyaka 126 ishinzwe , ikaba ikinira ku kibuga cya Ramadane Ben Abdelmalek , cyakira abafana 8, 000 , cyangwa kuri Chahid Hamlaoui Stadium yakira abafana 22,968 , byose biherereye mu mujyi wa Constantine.

Ikipe ya CS Constantine izakina na Police FC 

Police FC ifite intego zo kugera mu matsinda bikaba byaba ari ubwa mbere yaba ibikoze , dore ko mu Rwanda ari Ikipe ya Rayon Sports gusa yabashije kubikora , iyi kipe yiyubatse mu buryo butandukanye , byimwihariko ku bakinnyi ba banyanahanga , gusa urugendo rukaba rutazoroha , kuri aba basore ba Mashami Vincent .

Uko tombola yose yageze 

Related Post