APR FC yongeye kwisanga mu nzira ya Pyramids FC iheruka kuyinyagira

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-07-11 12:56:12 Imikino

Ikipe ya APR FC yatomboye Ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzania, mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions league , mugihe ya komeza ikaba ishobora kwisanga yongeye guhura na Pyramids FC.

Kuri uyu wa kane taliki ya 11 Nyakanga 2024 nibwo habaye Tombola ya CAF Champions league, amakipe amenya ayo bazahura mu ijonjora ry'ibanze ndetse no mu ijonjora rya 2 , byari byitezwe ko Ikipe ya APR FC ishobora kwisanga ikina nikipe yo muri Tanzania, gusa byari byitezwe ko yaba Yanga Africans nabwo mu ijonjora rya 2, APR FC yisanze izakina na AZAM FC, yabaye iya 2 muri shampiyona ya Tanzania , ndetse izatsinda igahura n'izatsinda hagati ya JKU yo muri Zanzibar na Pyramids FC yo mu Misiri.

Ubwo APR FC iheruka gukina na Pyramids FC 

Abafana ba APR FC ntabwo bifuzaga iyi nzira , kuko ubwo baheruka guhura na Pyramids FC mu mwaka ushize yabanyagiye ibitego 6-1 , umukino nubu utarava mu mitwe y'abakunzi biyi kipe y'ingabo z'igihugu, Pyramids FC ni imwe mu makipe akomeye mu Misiri kuko ubu niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona, Ikipe ya APR FC uyu mwaka irimo kwiyubaka cyane ishaka uko yaca akagozi , gakomeza kuyibuza kwinjira mu matsinda ya CAF Champions League .

Related Post