Stade 2 mu Rwanda nizo zemerewe kwakira imikino Mpuzamahanga , uBurundi na Kenya bakomeza gusembera

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-07-12 14:18:12 Imikino

Stade Amahoro na Kigali Pele Stadium, zashyizwe ku rutonde rwama stade yemewe gukinirwaho ,imikino y'amajonjora muri CAF Confederations Cup na CAF Confederations.

Impuzamashyiramwe y'umupira w'amaguru muri Africa CAF , yasohoye urutonde rwaza stade zemewe gukinirwaho, imikino y'amajonjora mu marushanwa yoyo, ya CAF Champions league na CAF Confederations Cup , uRwanda narwo rwaje kuri uru rutonde , aho rufite stade 2 , arizo Stade Amahoro iheruka gutahwa ku mugaragaro nyuma yo kuvugururwa, na Kigali Pele Stadium.

Nyuma yimyaka irenga 3 Stade Amahoro igiye kongera kwakira imikino mpuzamahanga iri mu isura nshya

Izi stade zombi zikaba arizo zi zifashishwa na APR FC, izahagararira uRwanda muri CAF Champions league, na Police FC izahagararira uRwanda muri CAF Confederations Cup, Stade Amahoro yari imaze igihe idakoresha , gusa nyuma yo kuvugururwa ubu nta gushidikanya ko ariyo igiye kujya yakira imikino myinshi mpuzamahanga, gusa nubwo Kigali Pele Stadium yemewe muri iyi mikino , mu gihe hari ikipe yo mu Rwanda yagera mu matsinda , ntabwo yakoreshwa kuko itari kurwego rwo kwakira imikino yo kurwego rwo hejuru.

Uretse u Rwanda, mu karere ibihugu nka Tanzania na Uganda nabyo byisanze bifite stade 2 zemewe, mu gihe uBurundi, Kenya na Ethiopia bo nta stade nimwe bafite yemewe , bivuze ko amakipe yaho azashaka ibindi bihugu akinira imikino yayo, CAF itangaza ama Stade yemewe buri mwaka , gusa uritondo ruba rushobora guhinduka isaha iyariyo yose , mugihe hari igihugu cyamaze kugaragaza stade ,yasuzumwa bagasanga yujuje ibisabwa .




Kigali Pele Stadium nayo yongeye kwemererwa kwakira imikino ya CAF ariko mu majonjora 

Related Post