Perezida Kagame yagize Dr. Patrice Mugenzi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu: Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-19 11:37:09 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, Nibwo muri Village Urugwiro, hateraniye Inama y’Abaminsitiri yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yasize Minisiteri ebyiri mu Rwanda zibonye abayobozi bashya.

Perezida Kagame yagize Dr. Patrice Mugenzi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, naho Dr. Mark Bagabe Cyubahiro agirwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Dr. Mugenzi asimbuye Musabyimana Jean Claude wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu ugushyingo 2022, akaba yari yanagiriwe icyizere agaruka muri Guverinoma yarahiye muri Kanama 2024.

Dr. Mugenzi Patrice yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amakoperative (RCA), akaba ari impuguke mu micungire y’ubuhinzi bubyara inyungu, afite uburambe bw’imyaka 15 mu kwigisha murio Kaminuza y’u Rwanda.

Dr. Cyubahiro Mark Bagabe yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Musafiri Ildephonse.

Dr. Cyubahiro yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi, Amarushanwa n’Ubwiza bw’Ibigurishwa mu Rwanda (Rwanda Inspectorate, Competition and Consumer Protection Authority).

Mu byemezo by'Inama y'Abaminisitiri kandi yabaye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida Paul Kagame, Aurore Mimosa Munyangaju wari Minisitiri wa Siporo, yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Luxembourg.

Eng Patricie Uwase wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo agirwa Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperation Initiativewari.

Related Post