Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2024, Nibwo Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yatsindoye Nigeria kuri Godswill Akpabio Stadium, gusa abura itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco nyuma y'uko Libya inganyije na Benin.
Uyu mukino warangiye Nigeria itsindiwe mu rugo ibitego 2 kuri 1 n'u Rwanda, watangiye ubona ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yahererekanyaga neza umupira neza gusa kugera mu rubuga rw'amahina rwa Nigeria bikaba ari byo biba ikibazo.
Ku munota wa 9 n'amasegonda ikipe y'igihugu ya Nigeria yananiwe kubyaza umusaruro yari ibonye bwa mbere bwari buturutse ku mupira wari ufitwe na Bruno Onyemaechi imbere y'izamu atinze kuwurekurira mu rucundura Mutsinzi Ange aratabara awushyira muri koroneri.
Amavubi nayo yaje kubona amahirwe atagize icyo atanga, aho Ruboneka Jean Bosco yahawe umupira agiye kuwuhindura ashaka Nshuti Innocent imbere y'izamu, William Troost Ekong aratabara awushyira muri koroneri.
Mbere y'uko igice cya mbere kirangira, Kelechi Iheanacho yarekuye ishoti riremereye ryashoboraga kuvamo igitego ariko Ntwari Fiacre aratabara.
Mu gice cya kabiri Augustine Eguavoen utoza Nigeria yaje akora impinduka mu kibuga havamo Alhassan Yusuf na Kelechi Iheanacho hajyamo Frank Onyeka na Samuel Chukwueze.
Ikipe y'igihugu ya Nigeria n'ubundi yakomeje gusatira nk'aho Moses Simon yazamuye koroneri maze Victor Boniface ashyiraho umutwe ariko umunyezamu w'Amavubi yongera gutabara.
Ku munota wa 59 Samuel Chukwueze yaje gufungura amazamu ku mupira yakuye mu kibuga hagati azamuka acenga ageze imbere y'izamu arekura ishoti riragenda rinyeganyeza inshundura.
Umutoza w'Amavubi, Torsten Frank Spittler nyuma yo gutsindwa yahise akora impinduka mu kibuga akuramo Ruboneka Jean Bosco hajyamo Samuel Gueulette wazanye impinduka mu kibuga mu gihe ku munota wa 67 Ntwari Fiacre yaje kugira ikibazo cy'imvune bituma asimburwa na Buhake Clement ndetse na Dushimimana Olivier 'Muzungu' nawe aha umwanya Kwizera Jojea wagize uruhare ku gitego cya mbere cy'u Rwanda cyatsinzwe ku munota wa 72 gitsindishijwe umutwe na Mutsinzi Ange.
Nyuma y'iminota 3 gusa mu buryo butunguranye ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yabonye igitego cya kabiri ku mupira Imanishimwe Emmanuel Manguende yazamukanye ageze imbere y'izamu awuha Nshuti Innocent nawe arekura ishoti riruhukira mu nshundura.
Umukino warangiye Amavubi atsinze Nigeria ibitego 2-1 ariko kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco biranga. Ni nyuma yuko byasabaga ko Libya itsinda Benin ariko byarangiye aya makipe yombi anganya 0-0.
Abakinnyi 11 ba Nigeria babanje mu kibuga;
Okoye, Osayi-Samuel, Troost-Ekong, Osho, Onyemaechi, Onyeka, Iheanacho, Yusuf, Simon, Bashiru na Boniface.
Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga;
Ntwali Fiacre, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Fitina Omborenga - Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Ruboneka Bosco Gilbert Mugisha, Innocent Nshuti na Olivier Dushimimana.
Mu itsinda D amakipe azitabira igikombe cy'Afurika ni Nigeria ya mbere n'amanota 11 ndetse na Benin ya kabiri n'amanota 8 yanganyaga n'Amavubi ariko yo ikaba nta mwenda w'igitego yarimo mu gihe u Rwanda rwo rwari rurimo umwenda w'ibitego bibiri.