Rulindo: Imodoka yari itwaye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yakoze impanuka umwe ahita yitaba Imana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-24 16:35:10 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, Nibwo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Cyungo, Akagari ka Rwili mu ikorosi riri mu Mudugudu wa Sakara, habereye impanuka y'imodoka iri mu bwoko bwa Toyota Coaster yari itwaye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, ipfiramo umuntu umwe abandi 28 barakomereka.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa kaburimbo Gicumbi-Base ubwo iyi modoka yari igeze maze inanirwa gukata ikorosi, ita umuhanda.

Abo Banyamuryango ba FPR Inkotanyi bakoze impanuka, bari baturutse i Gicumbi berekeza i Musanze aho bari bitabiriye inama y’Umuryango ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, barimo 19 bakomeretse byoroheje n’abandi 7 bakomeretse bikomeye bahise bihutira kubajyana mu Bitaro bya Kinihira n’ibya Byumba. Bane boherejwe mu bitaro bya CHUK.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yahamirije BTN TV iby'aya makuru avuga ko bakiri gufasha abakomeretse kugira ngo bavurwe.

Umurambo wa nyakwigendera witwa Nyirandama Chantal, wajyanywe mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Byumba gukorerwa isuzumwa mu gihe iperereza ryahise ritangira kuri iyi mpanuka.

Related Post