Police y'igihugu yaburiye abazajya kureba umukino wa Rayon Sports, ibasaba kuzinduka kuko yiteze umuvundu ,n'urujya n'uruza rw'abantu benshi mu bice bya Remera .
Kuri uyu wa gatandatu saa 18h00 nibwo ruzaba twambikanye hagati ya Rayon Sports na APR FC, uyu mukino wamateka uzitabirwa n'abafana 45,000 kuko amatike yose yamaze gushira , ndetse abafana ku mpande zombi bakaniye , bahize kwitabira uyu mukino.
Police y'igihugu yatanze itangazo , isaba abantu bazajya kureba uyu mukino , ko bagomba kuzinduka , kugirango hirindwe umuvundo , cyane cyane ko stade izafungurwa ku isaha ya saa sita z'amanywa , amaaha 7 mbere yuko umukino utangira.
Police y'igihugu yaburiye abazajya kureba umukino wa Rayon Sports na APR FC
Ubwo Rayon Sports iheruka gukina na APR FC kuri stade Amahoro , habaye umuvundo ukabije cyane , ndetse bivugwa hari umuntu umwe wahasize ubuzima , mu rwego rwo kwirinda ko ibi byago byakongera kubaho , Police y'igihugu n'izindi nzego , babafashe ingamba zikomeye ku mikino yose ibera kuri stade Amahoro.