APR FC yagaragaje uko yibwe mu mukino yanganyijemo na Rayon Sports

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-12-10 11:19:29 Imikino

Ikipe ya APR FC yagaragaje ko itahawe ubutabera mu mukino yanganyujemo na Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu , ivugako muri uyu mukino "ubutabera bwahagaze gutangwa mu bihe bitandukanye ".

Kuwa 6 taliki ya 7 Ukuboza nibwo Rayon Sports yakinnye na APR FC,  mu mukino utari woroshye , warangiye amakipe yombi anganya 0-0, muri uyu mukino aba Rayon ntabwo bishimiye imisifurire, nyuma yaho myugariro Aliou Suane wa APR FC yakoze umupira n'ukuboko mu rubuga rw'umuzamu , ariko umusifuzi Murindangabo Moise wari wasifuye uyu mukino avuga ko ari kufura, aho kuba penalty.


Umukino wa Rayon Sports na APR FC wasize impaka nyinshi ku mpande zombi 

Kuri uyu wa kabiri , ikipe ya APR FC ibinyujije kuri X yayo , yashyizeho mashusho arimo ibihe 3 bitandukanye , bagaragaza ko batahawemo ubutabera, muri aya mashusho hari aho berekana Lamine Bah yakuruwe mu rubuga rw'umuzamu, ahandi berekana ko Yousou Ndiagne yakoze umupira n'ukuboko, naho berekana ko Bugingo Hakim yateze rutahizamu Mamadou Sy mu rubuga rw'umuzamu.

Aya mashusho APR FC yayaherekesheje amagambo y'icyongereza agira ati " Justice Postponed Indefinitely " ugenekereje mu kinyarwanda , ni "Ubutabera bwarasubitswe ( bwahagaritswe gutangwa ) mu bihe bitandukanye ", ntabwo bisanzwe ko APR FC igaragaza ko itishimiye imisifurire , cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranya mbaga zayo.


Amashusho APR FC yashyize ku mbuga nkoranya mbaga n'amagambo agaragaza ko nta butabera bahawe

APR FC ya 5 ku rutonde rwa shampiyona irarushwa amanota 11 na Rayon Sports ya mbere, mu gihe kuri uyu wa 3 iza gukina umukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona (ikirarane) iza gukina na Kiyovu Sports ya nyuma muri shampiyona. 


APR FC yagaragaje ko yibwe mu mukino wa Rayon Sports 

Related Post