Nsabimana Celestin yagizwe umusifuzi mpuzamahanga Nsoro na Nonati barasezera

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-12-10 14:23:02 Imikino

Byukusenge Henriette na Ndabimana Celestin, bagizwe basifuzi mpuzamahanga , mu gihe Ruzindana Nsoro na Bwiriza Nonati bambuwe icyo cyapa,  cyo kuba abasifuzi ba FIFA.

Ku  gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri , nibwo amakuru yari amaze iminsi anugwanugwa yabaye impamo, ubwo byemezwaga ko Nsabimana Celestin na Habumugisha Emmanuel , basifura muri Rwanda Premier league ,bagizwe abasifuzi mpuzamahanga , biyongeraho Byukusenge Henriette usifura icyiciro cya mbere mu bagore.



Habuze gato ngo umwaka ushize Celestin agirwe mpuzamahanga 

Nsabimana Celestin yasimbuye Ruzindana Nsoro , amakuru dufite ni uko uyu musifuzi uri mu bakomeye mu Rwanda azasezera muri uyu mwuga ,nyuma wuyu mwaka w'imikino, Habumugisha Emmanuel ni umusifuzi wo kuruhande nawe wagizwe mpuzamahanga , uyu musore we yasimbuye Bwiriza Nonati , we wamaze kuba ahagarika ibyo gusifura ,nyuma yaho mbere yuko umwaka w'imikino utangira yatsinzwe ikizamini cy'imbaraga ( physical test ) .

Amakuru avuga ko nyuma yuko Ruzindana Nsoro atangaje ko azasezera umwuga wo gusifura , byabaye ihurizo muri komisiyo y'abasifuzi , kumuntu uzamusimbura , aha byatekerezwaga hagati ya Nsabimana Celestin na Nshimiyimana Remy Victor , gusa byarangiye bahisemo Celestin .


Ruzindana Nsoro yahagaritse ibyo gusifura 


Henriette usifura icyiciro cya mbere mu bagore nawe yahawe icyapa cya FIFA 


Bwiriza Nonati nyuma yo gutsindwa ikizamini cy'imbaraga yahise yamburwa icyapa cya FIFA

Related Post