President wa Kiyovu Sports Nkurunziza David, yashinje Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora iyi kipe , kuyishyira mu madeni nyamara yarabaga yahawe amafaranga, ibyo yakabaye ayakoresha akabifatamo amadeni.
Kuwa 2 taliki ya 10 Ukuboza nibwo ubuyozi bwa Kiyovu Sports, bwakoze ikiganiro n'itangazamakuru , bushyira umucyo ku bibazo bimaze iminsi byugarije iyi kipe , kimwe mu bibazo bikomeye Kiyovu Sports ifite harimo amadeni menshi arenga million 600 , yanatumye konte ziyi kipe zifatirwa ,ndetse inahagarikwa na FIFA kuba yasinyisha abakinnyi bashya .
Ageze ku kibazo cya Konte zafatiriwe, bigizwemo uruhare na Hotel yatsinze Kiyovu Sports mu rubanza , bwana David yavuze ko bitumvikana ukuntu ubwo Juvenal yari ayoboye Kiyovu Sports bafashe amadeni yo gukora umwiherero , nyamara buri mukino bajyaga gukina , barabaga batanze amafaranga yibiza gukenerwa byose , harimo naya Hotel .
Mvukiyehe Juvenal yashinjwe gushyira Kiyovu Sports mu madeni atari ngombwa yarangiza agahunga
Bwana David yagize ati " njyewe ndi mubaba hafi ya Kiyovu Sports kuva muri 2016, wenda duhere muri iyo myaka irimo imyenda itumereye nabi, (2021-2022 ) ntabwo twoherezaga ikipe gukina umukino , ibyo isabwa byose bituzuye, n'umwiherero wabaga wuzuye , kimwe mubinshavuza nk'umukunzi wa Kiyovu rero, ni ukumva ngo ikipe ifite identical rya hotel million 64 , ibyo bintu mwumva bishoboka bite ?".
Yakomeje avuga ko ikipe ifite amadeni menshi , ariko agasanga bitumvikana , avuga ko abahoze bayobora Kiyovu Sports aribo bakwiye kubibazwa, yakomeje avuga ko bamwe muri abo bahoze bayobora Kiyovu Sports bajya mu n'itangazamakuru bakavuga ko aribo bafite ibisubizo by'ibibazo Kiyovu Sports ifite , nyamara aribo babiteje .
Nkurunziza David umuyobozi wa Kiyovu Sports ntiyumva uko ikipe iri mu madeni kandi barabaga batanze amafaranga
Yakomoje ku manyanga ubuyobozi bwa bwana Mvukiyehe Juvenal bwakoze , aho babeshya abakunzi ba Kiyovu Sports ko baguze abakinnyi bahenze , bakavuga amafaranga y'umurengera batatanze , ndetse nayo macye bumvikanye n'abakinnyi ntibayabahe ,bigatuma barega Kiyovu Sports, bamwe ugasanga bataranayikiniye .
Kuri iki kibazo yatanze urugero rw'umukinnyi Vuvu Paceli ,Juvenal ubwe yitangarije ko yaguze million 90 z'amafaranga y'uRwanda nyamara yaraguzwe million 3 gusa nazo atahawe , hari abakinnyi nka Sharaf Eldin Sheiboub na John Manu bacishije Kiyovu Sports amafaranga y'umurengera nyamara batarigeze bayikinira umukino numwe.
Iyo wumvise imvuga bwana David Nkurunziza yakoresheje ,wibaza niba koko abakunzi ba Kiyovu Sports nawe ubwe arimo baratangaga amafaranga yo gufasha Kiyovu Sports, amadeni iyi kipe ifite hirya no hino yaba yarayagezemo ite, kuri ubu Kiyovu Sports irimo gukoresba abakinnyi 13 gusa muri shampiyona, aho yisanze utemerewe kwandikisha abakinnyi yaguze , kubera ibihano yahawe na FIFA.
Mvukiyehe Juvenal na Ndorimana Francais bagikorana mu kuyobora Kiyovu nubwo nabo baje gushwana
Mvukiyehe Juvenal uvugwaho gushyira Kiyovu Sports murwobo rw'amadeni , kuri ubu ni umuyobizi mukuru wa Addax FC ikina icyiciro cya 2 , akaba anaherutse kwamburwa ubunyamuryango bwa Kiyovu Sports, nubwo nawe avuga ko amadeni Kiyovu Sports ifite harimo iryo nawe imufitiye .