Ku wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, Nibwo mu Murenge wa Nzige, Akarere ka Rwamagana, Umuryango Bridge of Hope n'amahuriro y'abanyeshuri biga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, hateganyirijwe kuzabara ibikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza umuco wa siporo mu bakiri bato no gupima abaturage indwara zitandukanye.
Mu kiganiro kihariye BTN yagiranye na Elie Nshimiyimana, umwe mu bateguye iki gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti " Duharanire Guteza Imbere siporo mu Bana bato tunabungabunga ubuzima bwacu", yavuze kizarangwa ahanini no gushishikariza abaturage gukunda no gukundisha abana siporo kuko uyikoze ubuzima bwe burushaho kuba bwiza.
Nshimiyimana avuga ko uyu munsi bawiteguye neza kuko habanje gukinywa imikino itandukanye y'umupira w'amaguru ariko mu bakiri bato ku bufatanye na Academy Rising Stars mu rwego rwo kurushaho kuzamura impano zabo ndetse no kuzimurikira abaturage barimo ababyeyi babo.
Yagize ati" Mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha impano z'abakiri bato, Bridge of Hope n'amahuriro y'abanyeshuri biga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, arimo Clinical Officers Students Association of Rwanda ( COSAR) Ihuriro ry'Abanyeshuri biga ubuvuzi bw'indwara zitandukanye muri Kaminuza y'u Rwanda ndetse n' Ihuriro ry'Abanyeshuri biga ubuvuzi bw'indwara zo mu kanwa muri Kaminuza y'u Rwanda Rwanda Dental Students Association ( RDSA), hateguwe igikorwa cya serivisi yo gupima indwara zitandukanye zirimo izitandura na SIDA".
Akomeza ati" Mu gihe aba banyeshuri bazaba bari gupima izi ndwara, mu kibuga hazaba hari gukinywa umupira ku buryo abanyeshuri bari mu biruhuko bazakomeza kumererwa neza ndetse n'impano zabo zamenyekanye".
Nshimiyimana yasoje asaba ababyeyi guha umwanya wabo mu gihe bari mu biruhuko bakabakurikirana, bakabakundisha siporo ndetse bakanabafasha mu bijyanye n'amasomo ndetse no kudacikanywa mu bikorwa bizaba biri gukorerwa aho.
Bridge of Hope ifite icyicaro mu Karere ka Gasabo ariko ukanakorera ahantu hatandukanye byu mwihariko mu Karere ka Rwamagana, ni Umuryango Nyarwanda watangiye muri 2018 ukaba ufite intego yo kwita ku mibereho y'umwana n'iterambere ry'umuryango. Biteganyijwe ko Iyi gahunda yayo ya Kick for Joy yazakomeza no mu mwaka wa 2025.
Gahunda y’iyi siporo kandi yashyizweho hagamijwe gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye cyane cyane izitandura, aho bahabwa inama bakanazipimwa ku buntu mu gihe runaka.
Amafoto: Nshimiyimana Elia