Umutoza w'umusigire w'ikipe y'igihugu Amavubi Jimmy Mulisa, yavuze ko impamvu yirukanye Niyonzima Olivier Sefu mu ikipe y'igihugu, ari ikibazo cy'imyitwarire mibi yagize .
Taliki 15 Ukuboza nibwo Amavubi yatangiye umwiherero , yitegura umukino wa Sudan Y'epfo, abakinnyi batarimo aba APR FC bitabiriye umwiherero barimo na Niyonzima Olivier Sefu , wari wagarutse mu ikipe y'igihugu, nyuma y'igihe adahamagarwa, nyuma y'iminsi 2 Sefu n'abandi 6 barasezerewe barataha , gusa Sefu we asa nuwasimbujwe Kanamugire Roger bakinana muri Rayon Sports.
Niyonzima Olivier Sefu akomeje kugorwa no gusubira mu ikipe y'igihugu kubera imyitwarire mibi ashinjwa
Benshi mu bakurikirana umupira w'amaguru mu Rwanda, bibajije uko bigenze ngo Sefu asezererwe, kuko ari umwe mu bakinnyi beza, (niba atari uwa mbere ahubwo ) ku mwanya akinaho mu banyarwanda bakina muri shampiyona y'uRwanda, impamvu Sefu yasezerewe yagizwe ibanga kugeza uyu munsi taliki 28 Ukuboza .
Aganira n'abanyamakuru Umutoza Jimmy Mulisa wasigiwe Amavubi , yavuze ko impamvu yasezereye Niyonzima Olivier Sefu, ari uko yagaragaje imyitwarire mibi, mu magambo ye Jimmy Mulisa ati " Ngirango Sefu we arabizi twaraganiriye , cyari ikibazo cya indispline ( imyitwarire mibi ) , twaraganiriye arabizi , wenda umubajije yagusubiza ".
Jimmy Mulisa avuga ko imyitwarire idahwitse ariyo yatumye yirukana Sefu
Ntabwo ari ubwambere uyu musore azira imyitwarire mibi mu ikipe y'igihugu Amavubi, taliki ya 15 Ugushyingo 2021 uyu musore yataye bagenzi be muri hotel , maze ajya mu kabyiniro mu mujyi wa Nairobi , nyuma yuko Amavubi yari amaze gutsindwa na Kenya ibitego 2-1, uyu musore yaje guhagarikwa , ariko nyuma asaba imbabazi ndetse arababarirwa.