Ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi, inaniwe gutsinda Lesotho, ikomeza kugorwa no kongera gushimisha abanyarwanda
Ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi , yari yakoze impinduka 2 ugereranyije nabari babanjemo , ku mukino wa Nigeria , Muhire Kevin asimbura Bizimana Djihad , utari wemerewe gukina , kubera amakarita , mu gihe Mugisha Gilbert yari yasimbuye Samuel Guellete, ni mugihe ikipe y'igihugu ya Lesotho, yari yakoze impinduka 5, ugereranyijwe nabari babanjemo , ku mukino batsinzwemo na Africa y'Epfo .
Ikipe ya Lesotho yinjiye mu mukino , hamaze kumenyekana amakuru ko yareze ikipe ya Africa y'Epfo, kuko yakinishije umukinnyi ufite amakarita 2 y'umuhondo , ibi byatumaga bumva ko bari imbere y'uRwanda ku rutonde , ikipe y'igihugu y'uRwanda yatangiranye igihunga ,ndetse bakora amakosa ya hato na hato imbere y'izamu, gusa Lesotho nayo ntigire icyo ikora.
Ku munota wa 21 Amavubi yagerageje uburyo bwiza, ku ishoti ryatewe na Hakim Sahabo ariko umuzamu awushyira muri Koroneri, ku munota wa 23 , Lesotho nayo yagerageje uburyo ariko Ntwali Fiacle ahagarara neza , nawe umupira awushyira muri koroneri.
Ikipe y'igihugu y'uRwanda ykomeje kurusha Lesotho, ndetse ikomeza kubona uburyo imbere y'izamu, ariko ntibashe kububyaza umusaruro , ku munota wa 42 Kwizera Jojea yabonye uburyo imbere y'izamu ariko umupira awuteye umuzanu awukuramo .
Ku munota wa 44 Amavubi yongeye kubona uburyo bwiza ariko Ombolenga Fitina agerageje gutera mu izamu, umupira uca kuruhande gato , Ikipe ya Lesotho nayo yanyuzagamo ikabona uburyo , ariko budateza ibibazo izamu ry'uRwanda, ndetse igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'indi.
Igice cya 2 cyatangiye ikipe ya Lesotho ikora impinduka 2, mu gihe uRwanda nta mpinduka rwakoze , ikipe y'igihugu y'uRwanda yakomeje gusatira gusa ikomeza kubura uko ifungura amazamu .
Ku munota wa 58 Amavubi yafunguye amazamu , ku mupira Manzi Thiery yohereje imbere, ba myugariro ba Lesotho bananirwa kuwukuraho, Kwizera Jojea yisanga asigaranye n'umuzamu bonyine , umupira awushyira mu rushundura .
Ku munota wa 77 uRwanda rwakoze impinduka za mbere , Samwel Guellete asimbura Hakim Sahabo, mu gihe Rafael York yasimbuye Nshuti Innocent, ku munota wa 80 , Amavubi yongeye kubona uburyo ku mupira bahanahanye neza, Kwizera Jojea yisanga imbere y'izamu , ariko ateye umupira umuzamu awukuramo, ku munota wa 81 uRwanda rwongeye kubona uburyo , ariko Mugisha Gilbert abupfusha ubusa.
Ku munota wa 82 Lesotho yabonye uburyo bwiza imbere y'izamu, ihita ifungura amazamu, ku makosa akomeye ya myugariro, Amavubi yakomeje gushaka uko yabona igitego cya 2 , ariko bikomeza kwanga ,umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1, muri iri tsinda ikipe y'igihugu ya Nigeria yanganyije na Zimbabwe 1-1, Africa y'Epfo itsinda Benin ibitego 2-0.