?????Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 3 Mata 2025, Nibwo hamenyekanye inkuru y'incamugongo ibika urupfu rwa Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, witabye Imana azize uburwayi.
Nyakwigendera wigeze kuba Umushinjacyaha ndetse aba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, amakuru y'urupfu rwe, avuga ko yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize uburwayi bw’umutima.
?Andi makuru avuga ko Mukurarinda wavutse mu 1970, yazize indwara ya Stroke iterwa no guturika kw'imitsi y'ubwonko nubwo ntarwego runaka rurabitangaza nubwo hari abakora mu nzego zitandukanye muri Guverinoma y'u Rwanda, bagiye bagaragaza ku mbuga nkoranyambaga zabo ko bashenguwe n'urupfu rwe.
?Ni umuntu wakundaga gusabana, kwisanisha n’abantu bose agezemo, kandi agakunda gutera urwenya. Yakundaga umupira cyane ko yari afite n’ikipe y’abato nkuko IGIHE cyabyanditse dukesha iyi nkuru.
?Mukuralinda wamenyekanye ku izina rya “Alain Muku” yakoreshaga mu buhanzi, Ni we wahimbye indirimbo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwa ‘Tsinda batsinde” ndetse yahimbye n’izindi zakunzwe z’andi makipe
?Mu kwezi k’Ukuboza 2021 nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Alain Mukuralinda ku mwanya w'Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma.Alain Mukuralinda urupfu rwe rwashenguye abatari bake