Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, Nibwo mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Cyeru, mu Kagari ka Rwarenga, mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gatsibo, hasanzwe umusore w'imyaka 29 amanitse mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.
Umugabo wo muri aka Kagari ka Rwarenga akaba na nyirinzu, Maniraguha yari acumbitsemo yabwiye BTN TV ko amakuru y'urupfu rwe bayamenye ku isaha ya Saa Yine za mu gitondo cyo ku wa Gatatu ubwo umwana w'umuturanyi yajyaga gusuhuza nyakwigendera muri urwo rugo noneho yakomanga ku rugi rugahita rugwamo imbere, agahita abona undi amanitse mu mugozi wa supaneti ntakuzuyaza agahita atangira gutabaza.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko nyuma yo kubimenyesha yahise atabaza inzego z'ubuyobozi. Ati" Twamenye ko yapfuye Saa Yine za mu gitondo ejo(Ku wa 23 Mata 2025), ubwo umwana w'umuturanyi yajyaga kumusuhuza noneho akomanze ku rugi ruhita rugwamo imbere, aribwo yatangiraga gutabaza avuga ko Rambert amanitse mu mugozi wa supaneti, nanjye rero amakuru ahita angeraho. Nkibimenya nahise ntabaza inzego z'ubuyobozi".
Bamwe mu baturage batuye muri aka gace kasanzwemo nyakwigendera witabye Imana witwa Maniraguha Rambert, batangarije umunyamakuru wa BTN ko babajwe kandi banatungurwa n'urupfu rwe kuko ntakintu na kimwe bari bazi cyatuma afata umwanzuro ugayitse wo kwiyahura.
Bati" Byadutunguye cyane, ubundi tuzi ko umugabo yiyahura wenda yabitewe n'umugore, ibibazo by'urugo ariko Rambert we ntamwana yahaga buri kimwe, ntamugore gusa turakeka ko yiyahuye biturutse ku nzoga yakundaga kunywa akarenza urugero".
MUKARURANGWA Clautilde, Umukuru w'Umudugudu wa Cyeru mu kiganiro kihariye yagiranye n'umunyamakuru wa BTN, yahamije iby'iyi nkuru y'incamugongo, aho yavuze ko ubwo ubuyobozi bw'inzego zibanze bwamenyaga amakuru, bwahise bubimenyesha z'umutekano zirimo Polisi na RIB.
Agira ati" Amakuru tukimara kuyamenya twahise tubimenyesha inzego z'umutekano zirimo Polisi na RIB".
Abaturage batuye muri aka gace kandi bakomeje bavuga ko batewe impungenge n'impfu za hato na hato z'abantu bapfa biyahuye muri uyu Murenge wa Remera dore ko mu gihe kitarenze ukwezi hamaze gupfira abantu batatu bapfa biyahuye gusa ku rundi ruhande bagahamya ko akenshi bioterwa n'abanga kwakira ubuzima butoroshye baba babayemo bityo bagasaba ubuyobozi kugira icyo bukora kuri iki kibazo hakiri kare.
Amakuru BTN TV yabashije kumenya nuko nyakwigendera, Maniraguha Rambert wari mu kigero cy'imyaka 29 y'amavuko, apfuye nyuma yuko yari akubutse mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda.
Umuyange Jean Baptiste/BTN TV i Gatsibo