Luis Enrique yabisikanye na Christophe Galtier agirwa umutoza wa Paris Saint-Germain

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-06 05:49:42 Imikino

Ikipe ya Paris Saint-Germain yaqhaye inshingano Uwahoze ari umutoza wa Espagne na FC Barcelone, Luis Enriquezo kuyitoza nyuma yo gutandukana nabi na Christophe Galtier wirukanwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Nyakanga 2023.

Enrique w’imyaka 53  ukomoka muri Espagne yasinye imyaka ibiri, yongeye kubona akazi nyuma yo gusezerera ku nshingano zo gutoza Espagne mu Ukuboza ubwo yari amaze gutsindwa na Maroc kuri penaliti muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Akazi yaherukaga mu ikipe ni ako muri FC Barcelone aho yatwaye ibikombe icyenda mu myaka itatu hagati ya 2014 na 2017, birimo Champions League, La Liga na Copa de Rey mu mwaka wa mbere.

Mu 2018, ni bwo Luis Enrique yasimbuye Fernando Hierro mu Ikipe y’Igihugu ya Espagne, ayifasha kugera ku mukino wa nyuma wa Nations League no gukina ½ cya Euro 2021 mu gihe irushanwa ryaherukaga ari Igikombe cy’Isi muri Qatar.

Uyu mugabo wakiniye Real Madrid na FC Barcelone, afashe PSG iri mu nzira zo kwiyubaka nyuma yo gutandukana n’abakinnyi barimo Lionel Messi na Sergio Ramos mu gihe kandi hataramenyekana ahazaza ha Kylian Mbappé na Neymar.

Kuri ubu, Abanya-Qatar bafite iyi kipe bashaka kuyubaka bahereye hasi kurusha gushingira ku bakinnyi b’amazina akomeye kugeza kuri ubu bananiwe kwegukana Champions League.

Mu ntangiriro z’ikiragano cya Galtier, byatangaga icyizere nyuma yo gusimbura Mauricio Pochettino mu mpeshyi ishize.

PSG yatangiye umwaka ushize w’imikino imara 22 idatsindwa, ariko yatsinzwe imikino icyenda nyuma yo gusubukura shampiyona ubwo Igikombe cy’Isi cya 2022 cyari kirangiye.

Gutsindwa na Marseille ibitego 2-1 muri 1/8 cya Coupe de France muri Gashyantare, kwakurikiwe no gutsindwa na Bayern Munich muri icyo cyiciro cya Champions League.

Ikindi kigaragaza uburyo PSG itari yorohewe n’uko kandi yatwaye Ligue 1 irusha inota rimwe Ikipe ya Lens yabaye iya kabiri.

Galtier yirukanywe mu gihe kandi akurikiranywe n’inkiko, ashinjwa irondaruhu yakoze ari muri Nice ndetse agomba kujya imbere y’ubutabera mu Ukuboza.

Related Post