Nyuma yimyaka 12 ayikinira, Mu marira menshi, David De Gea yasezeye Manchester

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-09 08:45:37 Imikino

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Nyakanga 2023 Nibwo David De Gea abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yasezeye ikipe ya Manchester United yari amaze mo imyaka 12 ayikinira.

Umunyezamu, David De Gea Quintana ukomoka muri Esipanye yageneye ubutumwa abakunzi b’iyi kipe agaragaza ko yayigiriyemo ibihe byiza ubwo yabasezeragaho.

Byamaze kumenyekana ko umusimbura we ari Umunya-Cameroun, André Onana wagiriye ibihe byiza mu Butaliyani mu ikipe ya InterMillan.

De Gea yasoje amasezerano ye muri Manchester United tariki ya 30 Kamena 2023, gusa uyu mukinnyi ntiyashima ko yongera kuyikinira bitewe n’ibyo atumvikanyeho n’ubuyobozi bw’ikipe birimo kumugabanyiriza umushahara.

Mu butumwa yageneye abakunzi ba Manchester United yabibukije ko hari ibihe byiza bagiranye guhera mu mwaka wa 2011.

Ati “Nabyifuzaga gutanga ubutumwa kuri buri wese ushyigikira Manchester United. Ndashaka kubagaragariza ko mwanyeretse urukundo mu myaka 12 ishize. Twageze kuri byinshi nk’ikipe uhereye ku mutoza Sir Alex Ferguson.”

“Naterwaga ishema no kwambara umwambaro w’iyi kipe buri uko nawushyiragamo, nkayobora ikipe, nkahagararira ikigo gifite ikipe mfata nk’iya mbere ku Isi, buri wese adapfa kubona amahirwe yo gukinamo. Byari byiza ndetse by’agaciro kuva nahagera.”

Mu byo yatangaje kandi harimo no kuba ibyamubayeho atari abizi, kuva yahagera ndetse ko abona ko igihe kigeze akajya kugerageza andi mahirwe.

David De Gea yageze muri Manchester avuye muri Atletico Madrid ndetse ni n’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Espagne yakiniye mu byiciro byose. Akaba ari we mukinnyi rukumbi wari usigaye mu Ikie yatwaranye Igikombe cya nyuma cya Shampiyona n’Umutoza Sir Alex Ferguson mu 2012/23.

Uyu munyezamu mu myaka 12 yamaze muri Red Devils yatwaye igikombe kimwe cya Shampiyona y’u Bwongereza, kimwe cya FA Cup, bibiri bya Carabao Cup, kimwe cya UEFA Europa League, bitatu bya Community Shield. Mu mikino 545 yakinnye, 148 muri yo ntiyigeze yinjizwa igitego.

Related Post