Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias
Mu ibarura ryabaye mu mwaka wa 2022, Ryagaragaje ko kubyara imburagihe bigira ingaruka iterambere ryuburezi mu Rwanda.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ubuzima bw’umwana iyo butitaweho hakiri kare bisubiza inyuma ubuzima bwumwana.
Hananenzwemo abagabo batera inda aba bana habamo n’abantu bakuze, bakabaye babagira inama cyangwa bakabafasha mu buzima bwa buri munsi.
Ubushakashatsi bukomeza buti "Ku rwego rw’igihugu, habonetse abana 9,064 b’abakobwa bafite hagati y’imyaka 12–17 babyaye bangana hafi na 1% by’abakobwa bose bafite imyaka hagati ya 12-17."
Abo ni abagaragaye mu gihe ubushakashatsi bwakorwaga, si ukuvuga ko ari abo byabayeho bose mu buzima bwabo mu Rwanda.
Ku rundi ruhande, imibare y’ababyaye kugeza ku myaka 12 yo iri hasi kuko umukobwa umwe muri 400 ari we wabyaye mu gihe ku bagejeje ku myaka 17, ari umwe muri 75.
Hagarutsweho Abana benshi batandikishwa
Ubushakashatsi bwerekanye ko mu Rwanda, nibura 5,7% by’abana batanditse mu irangamimerere. Ni ukuvuga ko batanateganyirizwa mu igenamigambi ry’igihugu kuko ntaho bagaragara mu bitabo bya Leta.
Urebye nko mu bana bafite munsi y’imyaka ibiri, 89,6% ni bo bandikishijwe mu irangamimerere.
Ijanisha riri hejuru ry’abana bandikishijwe ryagaragaye mu bafite hagati y’imyaka hagati ya 13–17, baba mu byaro no mu ngo zidakennye.
Harimo abatabana n’imiryango
Iyi mibare igaragaza ko nibura 91,3% by’abana bose bagifite ababyeyi bombi, 6% bapfushije ba se gusa, 1,9% bingana n’abana 112.665 bapfushije ba nyina gusa, naho munsi ya 1% bingana n’abana 45.637 bapfushije ababyeyi bombi.
Ku bagifite ababyeyi, iyo mibare ikomeza igaragaza ko muri rusange 67% by’abana bose bihwanye na miliyoni 3,9 babana n’ababyeyi bombi, naho 20,2% bangana n’abana miliyoni 1,1 babana na ba nyina gusa, nubwo ba Se baba bakiriho cyangwa barapfuye, ugereranyije n’abana 156.534 babana na ba Se gusa.